Perezida Kagame arageza ku bayobozi ba Afurika Raporo y'Amavugurura mu nzego za AU - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwa byo kuvugurura imikorere y'inzego nkuru z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byatangijwe mu mwaka wa 2016, icyo gihe Perezida Kagame agirirwa na bagenzi be icyizere cyo kuyobora ayo mavugurura, nawe ashyiraho itsinda ry'abahanga bamufashishe kwiga uburyo bushya Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakoramo mu rwego rwo gufasha uyu mugabane kugera ku ntego z'iterambere wiyemeje, zikubiye muri gahunda ya 'Agenda 2063'.

Muri aya mavugurura, Perezida Kagame n'itsinda rye babanje kugaragaza ibibazo bituma imikorere y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe idatanga umusaruro, bavuga ko kuba Umuryango ufite intego ushaka kugeraho nyinshi icya rimwe, inzego zawo zikaba zitagira imikorere isobanutse neza ndetse nta n'uburyo bw'amafaranga bukunze guteganywa mu gutera inkunga imishinga y'Umuryango, ari imbogamizi zikomeye.

Nyuma yo kujya inama n'abafatanyabikorwa ndetse n'ibindi bihugu bigize AU, itsinda riyobowe na Perezida Kagame ryaje gufata ingamba zirimo ko AU ikeneye gushyira ingufu mu bikorwa bicye by'ingenzi kurusha ibindi, kandi bifite ingaruka ku Mugabane wose.

Banasabye ko kandi hakwiye kubaho ihindurwa ry'imikorere y'inzego za AU, inshingano za buri rwego zigasobanurwa neza kugira ngo rutange serivise rutegerejweho.

Iri tsinda kandi ryavuze ko bikwiye ko inzego za AU zigomba kujya zigera ku nshingano zahawe kandi ku kigero gishimishije, ndetse ko AU ikwiye gushyiraho uburyo burambye bwo gutera inkunga gahunda zayo, ikagabanya kuzishingira ku mikoro aturuka hanze y'uyu mugabane.

Banasabye ko mu rwego rwo kugira ngo ibi bikorwa byose bizagerweho, hakwiye gushyirwaho Komite izakurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura, umwanzuro wanamaze gushyirwa mu bikorwa kuko muri Nzeri umwaka wa 2017, Prof. Pierre Moukoko Mbonjou na Ciru Mwaura bashyizweho mu kuyobora urwego rushya rushinzwe kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura.

Perezida Kagame kandi araza gutangaza aho gahunda yo gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ingano bishobora mu bikorwa by'ubuzima bw'abaturage babyo igeze.

Iyi ni gahunda igamije gufasha ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuvuzi bw'imbere mu bihugu, kuko uru rwego ari rumwe mu ziterwa inkunga ifatika n'amahanga, kandi ari ingenzi cyane ku buzima rusange bw'ibihugu.

Nk'urugero, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimaze gutera Afurika inkunga ya miliyari zirenga 10$ mu myaka 10 ishize, yashowe mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima ku Mugabane wa Afurika. Intego za gahunda yo gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ishoramari bishyira mu rwego rw'ubuzima ikaba ari ukugira ngo mu bihe by'amajye, ubwo ibihugu bikize bishobora kwanga gufasha ibya Afurika, nk'uko biri kugenda ku nkingo za Coronavirus, ibihugu bya Afurika bizakomeze kuba bifite ubushobozi bwo kwita ku bushobozi bw'abaturage babyo.

Akamaro k'iyi gahunda kandi kagaragaye muri ibi bihe bya Coronavirus, ubwo byinshi mu bihugu bikize, birimo Canada n'u Bwongereza byaguze inkingo ziruta umubare w'abaturage bifite, nyamara Umugabane wa Afurika utuwe na 13% by'abaturage b'Isi ukirengagizwa.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uherutse gutangaza ko ufite gahunda yitwa AVATT izafasha ibihugu bya Afurika kubona inkingo za Coronavirus.

Magingo aya, inkingo miliyoni 670 ni zo zimaze kuboneka, aho zishobora kuzakingira nibura 25% by'abatuye Afurika. Ibihugu birimo u Rwanda byamaze gutanga ubusabe bwabyo kugira ngo bizabone inkingo muri iyi gahunda.

Ku rundi ruhande, iyi gahunda yo ubwayo ntizaba ihagije kugira ngo Afurika nibura ikingire 60% by'abayituye mbere yo kwizera guhashya, cyangwa kurandura Coronavirus kuri uyu mugabane burundu. Igiteye impungenge ni uko ibihugu biri munsi ya 20 muri 54 by'Afurika ari byo byonyine byamaze kugaragaza gahunda ihamye y'uburyo bizabonamo ubushobozi bwo kugura izindi nkingo zikenewe kugira ngo icyorezo cya Coronavirus kiranduke burundu.

Mu bindi biza kubera muri iyi Nama ya 34 ya AU harimo ko Perezida Felix Tshisekedi aza guhawa ubuyobozi bw'uyu Muryango mu gihe cy'umwaka uri imbere, asimbuye mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, uri busoze manda ye.

Perezida Kagame yitabiriye Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Perezida Kagame aratanga raporo ku mavugurira yayoboye agamije guteza imbere imikorere ya AU
Perezida Felex Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we ugiye kuyobora AU muri uyu mwaka
Perezida Cyril Ramaphosa arasoza manda ye yari amazeho umwaka ku buyobozi bwa AU



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-arageza-ku-bayobozi-ba-afurika-raporo-y-amavugurura-mu-nzego-z

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)