Musanze: Amazi aturuka mu Birunga yahitanye umwana w'umunyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana yatwawe n'aya mazi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gashyantare 2021, yari kumwe na mukuru we bavuye kwiga bahura n'imvura nyinshi babanza kugama, babonye bugiye kwira bahitamo gutaha, ubwo bambukaga nibwo uwo mwana yananiwe kwambuka amazi aramutwara aburirwa irengero kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ubwo yabonekaga yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa'Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean, yemeje aya makuru, avuga ko bamenye iyo nkuru yihanganisha uyu muryango asaba abana kujya bitondera kwambuka iyi migezi mu gihe cy'imvura ahubwo bakajya biyambaza abantu bakuru baba babegereye bakabafasha kwambuka.

Ati" Twamubonye muri iki gitondo yapfuye ubu yajyanwe kwa muganga ngo hakorwe ibizamini. Turasaba abana kujya bigengesera mu kwambuka muri iki gihe cy'imvura bakajya begera abantu bakuru babari hafi bakabafasha kwambuka."

Muri Gicurasi 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga uturere twa Musanze na Burera, abaturage bamugejejeho ikibazo cy'amazi ava mu birunga abangamye, abemerera ko hagiye gukorwa ibishoboka bigakemuka.

Mu mpera za 2019 nibwo hatangiye kwigwa umushinga wo gufata no gukumira aya mazi ava mu birunga, aho biteganyijwe ko hazakoreshwa ingengo y'imari ingana na miliyari 35 Frw harimo kwimura abaturage aho bigaragara ko hadakwiye guturwa, kubaka inzira z'amazi ndetse no kubungabunga iki cyogogo.

Muri ruhurura 22 ziteganyijwe kubakwa zigamije gufata aya mazi, kugeza ubu hamaze kubakwa eshanu zigeze ku kigero cya 93%.

Mu Karere ka Burera hubatswe eshatu harimo iya Muhabura, Mbandana na Nyarubande zifite ibilometero bibiri na metero 800, naho mu Karere ka Musanze hubakwa iya Muhe na Susa zifite ibilometero bine na metero 200.

Harimo kubakwa ibizenga bifata amazi ava mu birunga
Hubatswe n'ibiraro bifite ubushobozi bwo kuyobora amazi ava mu birunga, ntiyuzure ngo ajye mu baturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-amazi-aturuka-mu-birunga-yahitanye-umwana-w-umunyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)