Ngororero : Umuyobozi w'Umurenge yafunzwe akekwaho kunyereza inkunga y'abakobwa babyariye iwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi ukewaho gukoresha inyandiko mpimbano mu kunyereza ariya mafaranga akurikiranweho, yaherukaga guhagarikwa n'ubuyobozi bw'Akarere amezi atatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe abangavu.

Akimara guhagarikwa yahise atoroka ariko nyuma y'uko amezi yari yahawe arangiye Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 ni bwo yagarutse ahita atabwa muri yombi.

Umuvugizi w'umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ati 'Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n'icyaha cyo kunyereza umutungo w'itsinda Dusezere ubukene ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngororero, dosiye irimo gukorwa kugira ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko''.

Itsinda ry'abo bangavu batewe inda ryari ryahawe amafaranga 2,800,000 yo gukora umushinga wo kwiteza imbere.

Aya mafaranga yageze kuri konti za Sacco abikuzwa n'umubitsi wabo Nyirandererwenande Petronille wari warashyizweho n'ubuyobozi kuko we atabyaye nuko ayashyikiriza ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge.

Inama bakoze kuwa 13 Ukwakira 2020 yagaragaje ko amafaranga yabikujwe angana na 1,752,000Frw, ariko ko atigeze agezwa mu maboko y'abagenerwabikorwa yari agenewe.

Uwari ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bwira Semana Marc na Nyirandererwenande Petronille wari umubitsi w'iri tsinda bamaze amezi atatu bafunzwe.

Ivomo : Igihe

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Umuyobozi-w-Umurenge-yatawe-muri-yombi-akekwaho-inkunga-y-abakobwa-babyariye-iwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)