New Zealand: Amashuri agiye gutanga ku buntu ibikoresho by'isuku byo mu mihango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera mu kwezi kwa gatandatu amashuri yose yo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) azatangira gutanga ku buntu ibikoresho by'isuku abagore n'abakobwa bifashisha mu mihango.

Ni muri gahunda yo guhangana n'ikibazo cy'abanyeshuri bamwe badafite ubushobozi bwo kwibonera ibyo bikoresho.

Abategetsi bahangayikishijwe n'uko abanyeshuri bamwe b'abakobwa basiba kujya ku ishuri kubera kubura ibyo bikoresho by'isuku.

Ni icyemezo gikurikiye gahunda y'igerageza ry'iyo gahunda yabaye mu mwaka ushize igakorerwa mu mashuri 15.

Madamu Jacinda Ardern, Minisitiri w'intebe wa New Zealand, yagize ati: 'Urubyiruko ntirukwiye kunanirwa kwiga bitewe n'ikintu gisanzwe mu buzima bwa kimwe cya kabiri cy'abaturage'.

Madamu Ardern yavuze ko umuntu umwe mu rubyiruko muri buri bantu 12 yasibaga kujya ku ishuri kubera kubura ibikoresho by'isuku yo mu mihango, aho ab'amikoro macye baba badashobora kubona ibikwiye byo kwifashisha.

Kuri uyu wa kane, yavuze ko gutanga ibyo bikoresho by'isuku ari bumwe mu buryo leta ye ishobora guhangana n'ubukene, kongera umubare w'abitabira ishuri, no 'guteza imbere imibereho myiza y'abana'.

Guhera ubu kugeza mu mwaka wa 2024, iyi gahunda izatwara leta ya New Zealand agera kuri miliyoni 18 z'amadolari y'Amerika (arenga miliyari 17Frw).
Mu kwezi kwa gatandatu amashuri yo muri New Zealand azatangira gutanga ibikoresho nk'ibi by'isuku yo mu mihango
Mu kwezi kwa gatandatu amashuri yo muri New Zealand azatangira gutanga ibikoresho nk'ibi by'isuku yo mu mihango



Source : https://impanuro.rw/2021/02/18/new-zealand-amashuri-agiye-gutanga-ku-buntu-ibikoresho-byisuku-byo-mu-mihango/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)