#NdigaIkinyarwanda; gahunda izafasha Abanyarwanda baba mu mahanga kumenya Ikinyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nko muri 'Rwanda Day' yabereye mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, ku wa 3 Ukwakira 2015, Taziana La Lanca, wari ufite imyaka icyenda yari kumwe n'ababyeyi be, yabajije Umukuru w'Igihugu ati 'Kuki muri Berlin nta shuri dufite ryigisha Ikinyarwanda?''

Iki kibazo Perezida Kagame yahise asaba ko cyabonerwa igisubizo nk'uko Taziana abyifuza, kigahabwa umurongo.

Ku wa 19 Nyakanga 2016, ubwo hasozwaga icyiciro cya cyenda cy'Itorero Indangamirwa [ryitabirwa na benshi mu rubyiruko rw'abanyarwanda biga mu mahanga], izi ntore zahigiye imbere ya Perezida Kagame ko zigiye kwigisha Ikinyarwanda bagenzi babo batakizi batuye mu mahanga.

Uwo muhigo wagiraga uti 'Twiyemeje gusigasira no kumenyekanisha umuco w'u Rwanda; harimo no kwigisha ururimi rw'Ikinyarwanda ababa mu mahanga batakizi; no kuwukundisha abanyamahanga binyujijwe mu maserukiramuco n'ibindi bikorwa bitandukanye".

Ikinyarwanda ni ingobyi y'umuco ndetse kikaba umusingi w'ubumwe n'agaciro k'Abanyarwanda. Cyemewe n'Itegeko Nshinga nk'Ururimi rw'Igihugu ndetse n'Ururimi rw'Ubutegetsi.

Akamaro k'uru rurimo kandi kagarukwaho mu ndirimbo yubahiriza Igihugu igira iti: 'Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza'.

Leta y'u Rwanda yashyizeho Inteko y'Umuco nk'Ikigo gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda nk'uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y'Umuco.

Uretse abavukiye mu Rwanda cyangwa abavuka ku babyeyi b'abanyarwanda, hari n'abandi banyamahanga batandukanye bakomeje kugaragaza umuhate wo kwiga Ikinyarwanda, baba abakigishwa n'abanyarwanda babana umunsi ku munsi ndetse n'abakiga mu mashuri akigisha mu bihugu by'amahanga.

Ingero zitangwa ni Kaminuza ya Indiana muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangije isomo ry'ikinyarwanda mu 2019.

Mu kiganiro 'Dusangire Ijambo' cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, hagarutswe ku ngamba zo kongera umubare w'abavuga Ikinyarwanda, baba Abanyarwanda bavukiye bakanakurira mu mahanga ndetse n'abanyamahanga bifuza kumenya uru rurimi, byose bigamije mu kurinda ko ururimi rwazimira.

Iki kiganiro cyabaye nka kimwe mu bikorwa byateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire, kikaba cyahuje Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse na bamwe mu babyeyi muri rusange.

Amb Masozera yavuze ko ubwo hizihizwa Umunsi w'Ururimi Kavukire, ari byiza ko harebwa icyatuma Ikinyarwanda kibungabungwa ndetse hagatekerezwa n'uburyo bwo kongera umubare w'abakivuga.

Imibare y'Inteko y'Umuco igaragaza ko ku Isi hose abavuga Ikinyarwanda babarirwa muri miliyoni 30, harimo miliyoni 12 z'Abanyarwanda, n'abandi bahoze batuye mu Rwanda mbere y'ivugururwa ry'imipaka ryabashyize inyuma y'imbibi z'u Rwanda, ndetse n'abari hirya no hino ku Isi.

Amb. Masozera yagize ati 'Impamvu hari izo mbaraga zo kugiha agaciro ni uko hari impugenge, nanabivuga nshize amanga ko nitureba nabi, abantu batitonze twajya mu mubare w'indimi ziri mu kaga.'

Izi ndimi ziri mu kaga ni indimi zivugwa mu buryo butanoze, zikavuga zivangitiranye n'izindi ndimi nyinshi kandi zikandikwa nabi. Habururwa ko indimi 40% by'indimi 7 000 zivugwa ku Isi ziri muri aka kaga.

Umubyeyi Mukazibera Marie Agnès wigeze kuba umudepite, yavuze ko ururimi rw'Ikinyarwanda rubumbatiye umuyoboro w'indangagaciro zo gukunda igihugu.

Ati 'Ni umurongo w'iterambere bityo Abanyarwanda ni twe dufite inshingano zo kurubungabunga ngo rutajya mu kaga.'

Mudakikwa Pamela yashimangiye ko bisaba imyumvure n'umutima wo kumva impamvu Abanyarwanda bakwiye gusigasira ururimi gakondo rwabo.

Yagize ati 'Gutandukana n'ururimi ni ukwitandukanya n'Igihugu. Asaba ko ababyeyi bakwiye gufasha abana kumenya Ikinyarwanda kuko gukundisha abana Ikinyarwanda ni ukubahuza n'umuco wabo.'

Twagirimana Eric, Umuyobozi wa 'Diaspora Liege Belgique' yo mu Bubiligi, yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiriye guha agaciro ururimi n'Umuco w'u Rwanda, ari na yo mpamvu bafashe umwanzuro wo gushinga ishuri ryigisha umuco w'u Rwanda.

Jan Jacobs utuye mu Bubiligi, ni umwe mu banyamahanga wakunze Ikinyarwanda agafata n'umwanzuro wo kukiga, asanga Ikinyarwanda ari umuyoboro w'umuco w'u Rwanda.

Yagize ati 'Nashakanye n'Umunyarwandakazi, numvaga nshaka cyane kuvuga Ikinyarwanda. Ikinyarwanda ni ururimi rwiza cyane.'

Mukantabana Sifa, umubyeyi utuye muri Centrafrique agaragaza ko ingamba zitandukanye zo kwigisha Abanyarwanda baba mu mahanga Ikinyarwanda n'Umuco by'u Rwanda ari imwe mu nkingi zo kubaka gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda' mu Banyarwanda baba mu mahanga bikabahuza n'Igihugu cyabo.

Gahunda ya 'Ndiga Ikinyarwanda' igiye kuba igisubizo

Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, ibinyujije mu Nteko y'Umuco yateguye gahunda yiswe 'Ndiga Ikinyarwanda', aho igizwe n'ubukangurambaga mu Banyarwanda muri rusange, ariko by'umwihariko ababa mu mahanga, bugamije kubakundisha Ikinyarwanda, bakakiga, bakamenya no kukivuga neza.

Gahunda ya 'Ndiga Ikinyarwanda', ikubiyemo ibikorwa birimo gutegura imfashanyigisho zigisha Ikinyarwanda, gushyira Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga no gusakaza izo nyigisho mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Muri iyi gahunda hazabaho ugufatanya n'ababyeyi bazajya bigisha Ikinyarwanda ndetse no gutanga ibihembo ku banyeshuri n'ababyeyi bazajya baba indashyikirwa muri iyo gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.

Inteko y'Umuco, ivuga ko iyi gahunda igamije guha amahirwe Umunyarwanda wese wumva ko Ikinyarwanda ari agaciro ke, ariko akaba agikeneye kukiga no kukimenya byimbitse mu myandikire, ikibonezamvugo n'ikeshamvugo.

Iyi gahunda kandi izanafasha buri wese uzi gusoma no kwandika ku buryo yakwiyigisha isomo nta mwarimu bari kumwe, akaba yanabasha kwikoresha imyitozo iririmo.

Amb. Masozera yavuze ko ikindi kigamijwe ari ukwibutsa abantu bose ko kumenya Ikinyarwanda bisaba kubigirira ubushake, umuhate no kugira ishyaka ry'u Rwanda.

Yagize ati 'Ni ukubabwira ngo kumenya kuvuga neza Ikinyarwanda, ukakimenya ntabwo bisaba kuba waravukiye mu Rwanda cyangwa ari ho utuye. Ushobora no kuba utuye mu mahanga ukaba warusha Ikinyarwanda umuntu uri mu gihugu hano.'

Yakomeje agira ati 'Aba babyeyi n'abana twabonye mu mahanga, bagaragaje umuhate mu kwiga no kwigisha abana babo n'abanyamahanga Ikinyarwanda, tuzanashyiraho uburyo bwo kubashimira. Iyi gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda niyo igiye kuba igisubizo ku banyarwanda bari mu mahanga.'

'Turabishyiramo imbaraga, turasaba n'amashyirahamwe y'Abanyarwanda ndizera ko bazadufasha muri iyi gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.'

Gahunda ya 'Ndiga Ikinyarwanda' itangijwe mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kuzirikana 'Uririmi Kavukire' mu gihe hitegurwa kwizihiza Umunsi Nyirizina ku wa 21 Gashyantare 2021.

Ikiganiro cyari cyitabiriwe n'impande zitandukanye
Umubyeyi Mudakikwa Pamela yavuze ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa
Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko Ndiga Ikinyarwanda izasigasira uru rurimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndigaikinyarwanda-gahunda-izafasha-abanyarwanda-baba-mu-mahanga-kumenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)