Myanmar : Igisirikare cyafunze Umukuru w'Igihugu gihita kinahirika ubutegetsi bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gufunga Aung San Suu Kyi yafunganywe n'abandi bayobozi ba hafi ye no kumukura ku butegetsi, igisirikare cyahise gitangaza ko muri kiriya gihugu binjiye mu bihe bidasanzwe bizamara umwaka umwe.

Muri iki gitondo cyo ku wa 01 Mutarama 2021, ku mihanda yo mu murwa mukuru Nay Pyi Taw, no mu mujyi munini wa Yangon, haragaragara abasirikare benshi.

Ishyaka rya Aung San Suu Kyi ryari ryatsinze amatora yo mu Ugushyingo 2020 rinabona imyanya myinshi muri Guverinoma.

Igisiririkare gihiritse ubu butegetsi nyuma yo kutajya imbizi hagati y'ubuyobozi bwa gisivile ndetse n'ubuyobozi bw'igisirikare byakurikiye ariya matora.

Iki gihugu cyayobowe n'Igisirikare kugeza mu mwaka wa 2011 ubwo habagaho impinduka za demokarasi ubutegetsi bukajya mu maboko ya gisivile.

Gusa Leta Zunze Ubumwe za America zamaganye ririya hirika ryabayeho, zivuga ko igisirikare cya kiriya gihugu gikwiye guhita gisubiza ibintu uko byari bisanzwe. Kimwe na Australia na yo yasabye igisirikare cya kiriya gihugu kubaha ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Igisirikare cyo muri kiriya gihugu kivuga ko habayeho ubujura muri ariya matora yo mu Ugushyingo, cyo kiratangaza ko kigiye kuba gihaye ubutegetsi umugaba mukuru w'ingabo Aung Hlaing.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Myanmar-Igisirikare-cyafunze-Perezida-gihita-kinahirika-ubutegetsi-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)