
Ibi biyobyabwenge bimaze igihe bikusanywa mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Muhanga byangijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Gashyantare 2021.
Ubushinjacyaha ku rwego rw'Akarere ka Muhanga, bwavuze ko ibyo biyobyabwenge byose babyegeranyije basanga bigizwe n'udupfunyika tw'urumogi ibihumbi 25 n'ibilo umunani byarwo ndetse na litiro 350 za kanyanga.
Umuvugizi Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yasabye abaturage ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bibicira ubuzima.
Yagize ati 'Icyo tubasaba ni ugutanga amakuru y'ababikoresha kugira ngo bafatwe. Ikindi ni ubukangurambaga dukora tubabwira ububi bwabyo ndetse n'ibihano biteganyirijwe uwo ari we wese ubifatanywe.'
Kuba mu Karere ka Muhanga icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kiza muri bitanu bya mbere bihaboneka muri iki gihe, inzego zitandukanye zahuje imbaraga mu kubirwanya.
Abaturage bibukijwe ko ufatanywe ibiyobyabwenge ahanwa nk'uko amategeko abiteganya kandi ashobora no gukatirwa gufungwa burundu.
Hagaragajwe ko ibyo biyobyabwenge bikunze guturuka hanze y'igihugu kandi abakunze kubinywa biganjemo urubyiruko.
- Inzego zitandukanye zahuje imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Muhanga

