Miss Jordan Mushambokazi yagaragaje ibyishimo yatewe no gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Jordan Mushambokazi  witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yatangaje ko umutima we wishimye kandi unyuzwe nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko  n'umukunzi we, Mbonyumuvunyi Karim.

Mu kiganiro Miss Mushambokazi yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuhango wo guhana isezerano n'umukunzi we wabaye ku munsi w'ejo ubera mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko ibyishimo byatashye umutima we. Ati 'Ndanezerewe cyane.'

Uyu mukobwa yavuze ko indi mihango y'ubukwe bazayikora bashingiye uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 azagenda yoroshywa.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:


Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bakoze wo umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n'amahame y'Idini ya Islam babarizwamo.

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/miss-jordan-mushambokazii-yagaragaje-ibyishimo-yatewe-no-gusezerana-imbere-yamategeko-numukunzi-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)