Mbere yo guhabwa urukingo rwa COVID-19, Abanyarwanda bazasobanurirwa imiterere n’imikorere yarwo -

webrwanda
0

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga. Izi nkingo nke igihugu cyakiriye zitandukanye n’izo kizahabwa binyuze muri gahunda zitandukanye.

Uretse abakora mu nzego z’ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abasanganywe indwara karande n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

Muri rusange, hari icyizere cy’uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gukingira abantu biteganyijwe gutangira vuba ariko hazagenda hakingirwa bake bitewe n’umubare w’inkingo zizaba zabonetse.

Yagize ati “Mu mpera za Gashyantare, inkingo tuzaba twazibonye, ntabwo zizabonekera rimwe zose kuko n’ibihugu bizikora ntabwo birakingira abaturage babyo bose, bivuze ko tuzagenda tuzibona uko ziboneka.”

Yakomeje agira ati “Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko Guverinoma yashyize ingufu zishoboka ngo inkingo zizaboneke ari nyinshi mbere y’uko umwaka urangira. Twiteguye kwakira inkingo mbere y’uko ukwezi kurangira, tugakingira cyane cyane abantu bari ku isonga mu bashobora kuba bahura n’ibyago byo kwandura kubera akazi kabo.”

Biteganyijwe ko mu bazahita bakingirwa ku ikubitiro harimo abakozi bo kwa muganga, abo ku bibuga by’indege, ku mipaka, abo muri za hoteli, kuko bahura n’abagenzi bava hanze, aba biyongeraho abashinzwe umutekano bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’abandi.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari urutonde ruri gukorwa ariko rugenda ruvugururwa ariko yizeza ko ntawe uzacikanwa hagendewe ku mitegurire y’iki gikorwa n’uburyo hari gukorwa ibishoboka byose ngo kizagende neza kandi gikorwe mu mucyo.

Yakomeje avuga ko “Aho abantu bazakingirirwa tuzahamenyesha, ni mu mavuriro, bazakingirwa n’abakozi bo kwa muganga babifitiye ubumenyi, bakabasobanurira uko urukingo ruteye, uko umuntu aruterwa, ibibazo ashobora kugira byoroshye nk’akariro [umuriro muke], kuribwa aho barumuteye, ibintu nk’ibyo tuzajya tubisobanura, n’uko agomba kwitwara.”

Biteganyijwe ko miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) ariyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

Abahanga bagaragaza ko uru rukingo rugabanya ibyago byo kurwara COVID-19 y’igikatu ariko ukaba wayandura ariko ukagira virusi nke mu mubiri ku buryo utakwanduza abandi.

Dr Ngamije ati “Ari na yo mpamvu tubyita urukingo, kuko niturubona turi benshi virusi izacika intege, twongere dusubire mu buzima busanzwe. Izo ngamba zo kwirinda ziracyahari ndetse tugomba kubigumana mu mutwe. Abavuga ko urukingo ruje bagiye gutandukana n’agapfukamunwa si ko bimeze. Tuzagumya kuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Kugeza ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyorezo cya COVID-19, cyagera mu Rwanda abantu 17 988 aribo bari bamaze kucyandura mu bipimo 973 922 bimaze gufatwa. Muri rusange abantu 16 597 ni bo bamaze gukira iki cyorezo mu gihe abo kimaze guhitana ari 247.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Abanyarwanda bazabanza gusobanurirwa imiterere n’imikorere y’inkingo za COVID-19 mbere yo kuzihabwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)