Kuki abanyamakuru 'b'abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagore bombi ni abanyamakuru, ariko bayoborwa n'amarangamutima kurusha kuyoborwa n'ubunyamwuga. Nyamara bamwe mu 'bahanga' mu itangazamakuru, nka Judi Rever na Michela Wrong , iyo batwigisha ibijyanye n'uyu mwuga w'itangazamakuru, batubwira ko umunyamakuru mwiza ari ugendera ku bimenyetso, ukumva impande zose zirebwa n'inkuru ye,kandi akagera ahabereye ibyo agiye kuvugaho, kugirango yishirire amazeze.

Icyo wibaza rero, ni ukumenya niba aya mahame areba  bamwe gusa, abandi, cyane cyane abanyaburayi na Amerika, bakaba bemerewe gusebanya,kubogama bigaragara, kubeshya no gutanga amategeko ku bihugu cyangwa abantu bafata nk'insina ngufi.

Aba bagore bombi ubabajije igihe baherukira cyangwa bagereye mu Rwanda ntacyo basubiza. Mu nkuru zose n'ibitabo  Michela Wrong  na Judi Rever banditse ku Rwanda, bazishingiye ku binyoma bahabwa  n'abajenosideri n'abo mu mitwe y'iterabwoba, nka RNC, FDLR n'abandi bagizi ba nabi, utategerezaho ukuri, cyane cyane ku bivugwa ku Rwanda n'abayobozi barwo.

Gutega amatwi abo bagome, si uko aba banyamakuru batazi ko abo bantu atari abo kwizerwa, ahubwo ni uko baba bizeye kumva ibyo amatwi yabo ashaka. Ubundi mu itangazamakuru, batubwira ko guhitamo abo uha ijambo ari bwo bunyamwuga, ushingiye ku  buhanga bihariye, ku cyizere basanganywe aho batuye cyangwa bakorera, ushingiye se ko ntaho babogamiye.

Wasobanura ute ko umunyamakuru wandika  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agendera ku buhamya bwa Théoneste Bagosora, Yohani Kambanda, Anathole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse n'abandi bahamwe n'uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bari mu bihano bahawe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha?

Birumvikana ko umunyamakuru nka Judi Rever na Michela Wrong batayobewe ko ubuhamya bw'abajenosideri nta gaciro bukwiye kugira, ariko kubera ko abo banyamakuru bashaka gucurika amateka, ntibashobora kubaza abarokotse iyo Jenoside cyangwa abayihagaritse.  Barikirigita bagaseke, baganire n'abo babyumva kimwe, maze abarokotse Jenoside n'abatanze ubuzima bayihagarika,  bahindurwe abicanyi, abicanyi nyabo bagirwe abatagatifu.

Igitera iseseme kurushaho ariko,  ni uburyo aba bagore  kimwe n'abo batekereza kimwe, baba n'abibwira ko tukiri mu bukoloni, maze bagatanga umurongo w'uburyo Abanyarwanda bagomba kubaho. Bagendera ku rwango bifitemo, maze bagashinja u Rwanda ibyaha, nyamara ibyo byaha iyo bikozwe iwabo byitwa ibisanzwe. Urugero ni irupfu rwa Kizito Mihigo, bagereka ku Rwanda nta kimenyetso na kimwe bashyira imbere, Banze kwemera ko yiyahuye ubwo yari muri gereza, ukaba wagirango mu bihugu byabo abafungwa basiba kwiyahura.

Turebye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Judi Rever akomoka,  Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko buri mwaka  umubare w'abiyahura mu magereza  uruta kure uw'abiyahura badafunze, kandi  ugahora wiyongera. Mu Bwongereza, iwabo wa Michela Wrong,   tariki 28/05/2020, uwitwa  Jamie Grierson  yasohoye inyandiko muri The Guardian ivuga ko mu magereza y'icyo gihugu abantu batari munsi ya 80 bapfuye biyahuye, mu mwaka wa 2019. Niba rero abantu nk'aba biyahura mu Bwongereza, Amerika n'ibindi bihugu ngo byakataje mu Burenganzira bwa muntu, kuki Kizito Mihigo yakwiyahura mu Rwanda ntibyemerwe,  urupfu rwe rugashakirwa uwo rugerekwaho? Aba bagore bombi basingiza Kizito Mihigo, bemeza ko ariwe munyamuziki rurangiranwa uRwanda rwatunze, bakirengagiza ko uwo bashinja urupfu rwe, ariwe wamurihiye akaminuza muri uwo muziki.

Mu gitabo cyuzuye ibitutsi n'ibinyoma Michela Wrong yitegura gusohora yibasira Abayobozi Bakuru b'u Rwanda,  igice kivuga ubuzima bwa Kizito Mihigo cyanditswe na René Mugenzi, wamenyekanye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubu akaba afungiye mu Bwongereza kubera ubujura. Nguwo umuntu utanga amakuru yizewe kwa Michela Wrong na Judi Rever.

Abasoma ibyo aba bagore bombi birirwa barocangwamo bibaza ukuntu umunyamakuru witwa ko ari igihangange, ahitamo kwanduza izina rye, agambiriye gusiga icyasha iry'abandi. Ababazi neza baduhishuriye ko Judi Rever na Michela Wrong bari amahabara ya Nyakwigendera Patrick Karegeya. Aho apfiriye rero biyemeje ngo kumuhorera, dore ko urupfu rwe barugeretse ku Rwanda, bagendeye gusa ku marangamutima yabo. Ni ukwibeshya ariko, kuko Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi mu ntambara zo kubasubiza inyuma, kubaryanisha, no kubateranya n'ubuyobozi bafitiye icyizere. Kuba baramenyereye guharabikwa rero, byabaremyemo imbaraga zo kwima amatwi amahomvu, bahitamo inzira yo kujya inama no kugira uruhare mu bibateza imbere. Judi Rever, Michela Wrong, n'abandi bagambanyi rero, muzabaze ba Filipp Reyntjens, Charles Onana, Jean-Louis Bruguière n'abandi bagome, niba intambara bamazemo imyaka  n'imyaniko barayitsinze.

The post Kuki abanyamakuru 'b'abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kuki-abanyamakuru-babanyamwuga-judi-rever-na-michela-wrong-bashinja-u-rwanda-ibyo-badafitiye-ibimenyetso-ni-ubuswa-mu-mwuga-cyangwa-ni-urwango-bakomora-kuri-patrick-karegey/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)