Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu rugo rw'umukwe we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w'uyu musaza wagaragaye mu giti cy'ipera kiri mu rugo rw'umukwe we mu Kagari ka Kamukina.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n'urupfu rw'uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n'umukwe we cyangwa umwana we.

Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

Ati 'Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.'

Yongeyeho ko pasiporo y'uyu musaza yagaragaye hafi y'umurambo we.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimihurura-umusaza-yiyahuriye-mu-rugo-rw-umukwe-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)