Niyonsenga Jean Claude Armand uzwi nka Armanie ni umuhanzi nyarwanda ukorera muzika ye muri Canada akomeje kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko mu majyepfo y'u Rwanda.
Amajyepfo y'u Rwanda by'umwihariko mu karere ka Huye ni ahantu hazwiho gukunda umuziki nyarwanda cyane ko hafatwaga nk'igicumbi cy'imyidagaduro bitewe nuko hagiye haturuka bamwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite muri iki gihe. Twavuga nk'itsinda ryavukiye muri Huye rya Urban Boys, Dream Boys, Tom Close n'abandi. Huye n'ubwo izwiho gukunda imyidagaduro ariko ku rundi ruhande izwi ho kudapfa gushidukira abahanzi kabone niyo mu bindi bice by'igihugu baba bakunzwe. Ibi byagiye bigaragara kenshi mu bitaramo byahurizaga hamwe abahanzi benshi bakunzwe bagatungurwa no kubona batishimiwe kandi bafatwaga nk'abakunzwe cyane mu gihugu. Iyi mpamvu niyo ituma abahanzi nyarwanda akenshi iyo baje gutaramira i Huye baza bikandagira bakanakaza imyiteguro kugira ngo baze kwemeza abari bwitabire igitaramo. Si ibyo gusa kuko Huye ni kamwe mu duce twitabwaho cyane n'abahanzi mu kumenyekanishayo ibihangano byabo(promotion) kuko iyo indirimbo y'umuhanzi yakunzweyo kiba ari ikimenyetso cy'uko n'ahandi izakundwa ntakabuza.
Uku kwinangira imitima no kudapfa kwerekana amarangamutima kw'abakunzi b'umuziki b'i Huye nibyo byatumye dushaka kumenya Umuhanzi ARMANIE umaze igihe yarigaruriye imitima y'abatuye igice cy'amajyepfo bafatwaga nk'abemeragato. Ibi bigaragarira mu rukundo afitiwe n'abacuruza umuziki ku mihanda (street djz) bo muri Huye cyane ko badasiba gucuranga indirimbo ze buri munsi zirimo nk'iyo aherutse gushyira hanze yitwa 'Byari Cyera' ndetse n'izindi zayibanjirije. Si ibyo gusa kuko indirimbo z'uyu musore zikinwa zikanasabwa cyane mu biganiro bitandukanye bitambuka ku bitangazamakuru byo mu ntara y'Amajyepfo twavuga nk'ikiganiro 'THE AFTERNOON DRIVE' gitambuka kuri Radio Huye 100.4Fm iki kikaba ari ikiganiro gikunzwe n'imbaga nyamwinshi cyane ko gicuranga imiziki igezweho ndetse n'amakuru y'imyidagaduro.
Impanuro.rw yaganirije Niyonsenga Jean Claude Armand uzwi nka Armanie ayitangariza ko yishimira urukundo ari kugaragarizwa n'abanyarwanda kandi ko ibyiza abafitiye ari byinshi cyane ko afite na gahunda yo kuzataramira abanyarwanda mu gihe icyorezo cya covid 19 kizagabanya umurego.
Twanamubajije niba covid19 itarabangamiye ibikorwa bye bya muzika adusubiza ati 'Muri ibi bihe isi yugarijwe n'icyorezo cya coronavirus aho dushishikarizwa kuguma mu rugo nanjye ni uko ubu nirirwa mu rugo ariko ibyo ntibyambujije gukomeza gahunda z'umuziki wajye, nagiriwe amahirwe iwanjye ngira icyo nakwita 'homestudio' kandi uretse nibyo njyewe n'itsinda dufatanya mu muziki 'Weupteam' twese ubu turi kuba mu nzu imwe ku buryo ibikorwa byose dukeneye tubikorera mu rugo, ubwo navuga nko ku byo umuhanzi akenera nka producer w'indirimbo ariko imbogamizi ihari ni uko gukora amashusho ari byo bikigoranye kubera gahunda ya lockdown'.

Armanie ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya hip hop kuva muri 2018 akaba anagaragaza umuhate wo gukora ibihangano ubudasiba. Afite indirimbo zitandukanye nka : Byari cyera, kuki, sigaho, ivu rihoze, akadasohoka , rurarya ndetse n'izindi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO IRI GUKUNDWA CYANE MU NTARA Y'AMAJYEPFO NDETSE N'AHANDI