Kalisa Rashid yakuyeho urujijo ku mvune ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'igihugu na AS Kigali, Kalisa Rashid avuga ko imvune ikomeje kumuzengereza yanateje urujijo ari imvune yakuye ku mukino wa KCCA ndetse ko atari mu ivi nk'uko abantu bakomeje kubivuga.

Iyi mvune ya Kalisa Rashid yatangiye kwibazwaho nyuma y'uko umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yamukinishije imikino yose muri CHAN 2020, aho yavugaga ko yamwerekaga ko ameze neza.

Guhera ku mukino wa Uganda uyu musore yasohokaga mu kibuga asa n'uwavunitse ariko bigatungura benshi kongera kumubona ku mukino ukurikiyeho, ibi byateye abantu kwibaza byinshi impamvu Mashami yamukinishaga kandi afite imvune.

Mashami Vincent akaba yaravuze ko impamvu yamukinishaga ari uko yamwerekaga ko ameze neza mu myitozo akabura aho ahera amwicaza.

Ati' twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n'ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga.

'Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n'ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk'umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.'

Uyu mukinnyi yavuye mu ikipe y'igihugu yajyanye n'ikipe ye ya AS Kigali muri Tunisia gukina na CS Sfaxien mu mukino ubanza w'ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup ariko ntabwo yawukinnye kuko yongeye kuvunikira mu myitozo ya nyuma.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari imvune yakuye ku mukino wa KCCA na AS Kigali muri Uganda ndetse ko atari imvune yo mu ivi nk'uko byavuzwe ahubwo ari ku ruhande rwaryo.

Ati'Ni imvune nakuye ku mukino wa KCCA, naraje njya mu ikipe y'igihugu ariko nari namubwiye uko byagenze(umutoza), yavuganye n'abaganga, nakinnye umukino wa Congo nagiyemo igice mbere kigiye kurangira, nkina n'igice cya kabiri ndakirangiza, tujya muri CHAN ikomeza kuza ariko kuko bankoreraga ibizami ntibabone uko harimo ikibazo gikomeye mfite.'

'Hari iminota yageraga hakazamo akantu gasa nakitambitse mu ruhande ku ivi. Oya ntabwo ari mu ivi ni ku ruhande. Abaye ari mu ivi ntabwo nari no kuba nkandagira kandi ubu ndagenda bisanzwe nta kibazo. Navaga mu mukino bankorera ikizami ntibagire ikintu babona, ubwo rero ntabwo nari kwanga gukina kandi babona nta kibazo, nanjye naravugaga ngo wenda ni uko hataragira imbaraga aho bankubise, na muganga Rutamu yambwiye ko ari umutsi utaraterana neza.'

Akomeza avuga ko n'umuganga yamuhaye imyitozo agomba gukora, akayikora ariko yagera mu mukino bikongera bikaba, kugeza irushanwa rirangiye ubwo bamunyujije mu cyuma ariko ntibagira icyo babona.

Ati'yampaga n'imyitozo nkora nkayikora twajya mu mukino kakagauruka nkabimubwira, irushanwa rirangiye banyujije mu cyuma ariko ubanza uko bancishije mu cyuma aho nababaraga batarahabonye kuko bambwiye ko nta kibazo kirimo, bambwiye gufata ikiruhuko banyereka ibyo ngomba gukora harongera haragaruka.'

Yakomeje avua ko bari muri Tunisia ari bwo umuganga wa AS Kigali hari imyitozo yamukoresheje ahindukiye arababara, amubwira ko agomba kubanza kwivuza kuko bitangira ari gato ariko bikarangira kabaye kanini.

Ati'turi muri Tunisia muganga Moussa yanyeretse ibyo gukora, muguhindukira arambwira ngo nshobora kuba ndwaye ku ruhande rw'ivi ngo gatangira ari gato ariko uko umuntu akomeje kuhakinisha kagenda kiyongera.'

Yakomeje avuga ko ubu agomba kongera kunyura mu cyuma ubundi bakamubaga nyuma y'inyumweru 3 ngo azaba yagarutse kuko atari ivi arwaye.

Yavuze ko kandi iyi mvune abayitiranya n'iyo yari afite muri Kiyovu Sports atari byo kuko muri Kiyovu Sports ikibazo yari igifite iruhande rw'ivi ahegereye ukundi kuguru ni mu gihe ubu ari ku ruhande, gusa ngo ukuguru ko ni kumwe ni ukw'iburyo.

Ibyo kuba yararozwe nabyo yabiteye utwatsi avuga ko ari imvune yagiriye mu kibuga bamukubiseho atari ibintu yabyutse ngo asange afite.

Ati'nahuye n'umukinnyi aramvuna, najya kuvuga ngo amarozi nari mu kibuga bakanvuna? Twese turi abantu n'ibiba mu mupira turabizi hari igihe bavuga ngo ni amarozi, buri wese agira uko abona ibintu, akabivuga bitewe n'uburyo abishaka, ariko njyewe nahuye n'umukinnyi niho navunikiye ku mukino wa KCCA.'

Ku mukino wa Uganda Kalisa Rashid yavuye mu kibuga ku munota wa 64 asimburwa na Nsabimana Eric Zidane, ku mukino wa Maroc yavuye mu kibuga ku munota wa 73 asimburwa na Ngendahimana Eric, ku mukino wa Togo ku munota wa 56 yavuyemo asimburwa na Martin Twizeyimana ni mu gihe ku mukino wa ¼ wa Guinea yavuyemo ku munota wa 35 asimburwa na Martin Fabrice. Izi nshuro zose yavuyemo agaragaza ko yavunitse.

Kalisa Rashid ni hano yagize imvune



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-rashid-yakuyeho-urujijo-ku-mvune-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)