Kagabanya kugona no guhumeka nabi mu ijoro. Ibyo wamenya kuri aka gakoresho gashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo Gishinzwe Ibiribwa n'Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FDA, cyemeje agakoresho kazajya kifashishwa mu gufasha abantu kugabanya kugona n'ibibazo byo guhumeka nabi mu ijoro, kambarwa iminota 20 gusa buri munsi.

Aka gakoresho kitwa 'eXciteOSA', kemejwe na FDA kuri uyu wa 5 Gashyantare 2021 kakaba ari ko ka mbere k'ubwo bwoko kabashije kuboneka, aho kongerera imbaraga inyama z'ururimi, bikarufasha kutazitira umwuka ngo umuntu ntahumeke neza mu ijoro.

Aka gakoresho umuntu agafatisha ku rurimi mu gihe cy'iminota 20 adasinziriye, buri munsi mu gihe cy'ibyumweru bitandatu, ubundi nyuma yabyo akajya agakoresha inshuro imwe mu cyumweru.

FDA yavuze ko aka gakoresho kagabanyije kugona ku kigero cya 20% ku bantu 87 mu 115 bakorewe ubushakashatsi, muri abo kandi 48 muri bo bari bafite ikibazo cyo guhumeka nabi bikomeye mu ijoro, byateraga kugira amacandwe menshi mu kanwa, kubangamirwa k'ururimi n'amenyo, gukakara kw'akananwa igihe umuntu asinziriye n'ibindi.

Umuyobozi mu biro bishinzwe indwara z'ubuhumekero muri FDA, Malvina Eydelman, ati 'Guhumeka nabi mu ijoro bikabije bituma umuntu asinzira nabi, bikaba bishobora kugira n'izindi ngaruka zikomeye mu gihe bitavuwe. Kwemeza aka gakoresho uyu munsi biratanga ubundi buryo ku bihumbi by'abantu bagira ikibazo cyo kugona no guhumeka nabi mu ijoro.'

Ntabwo haratangazwa igiciro aka gakoresha kazajya kagura ku muntu ushaka kugakoresha gusa hirya no hino mu Burayi kari kugura asaga ibihumbi 500 Frw.

Reba hano uko ako gakoresho gakora

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kagabanya-kugona-no-guhumeka-nabi-mu-ijoro-Ibyo-wamenya-kuri-aka-gakoresho.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)