Inyeshyamba za ADF zishe abantu 16 barimo abasirikare ba Leta mu Ntara ya Ituri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za ADF zahitanye abantu 16, barimo abasilikali ba Leta batatu, mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'igihugu.

Igitero cyabaye mu mudugudu witwa Ndalya, muri teritwari ya Irumu. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri ako karere ivuga ko inyeshyamba zishe abaturage 13 n'abasilikali batatu bo mu ngabo za leta. Naho umuvugizi w'igisilikali mu ntara ya Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yatangaje ko mu mirwano yakurikiye igitero bamaze gutabara, bivuganye abarwanyi bane b'inyeshyamba.

Bose bavuga ko izo nyeshyamba ari iz'umutwe wa kislamu, ADF, Allied Demoratic Forces, ukomoka muri Uganda. Aba barwanyi bahungiye mu mashyamba, basiga basahuye abaturage, banatwitse urusengero rwa kiliziya gatulika rwa Ndalya.

Mu cyumweru gishize nkuko VOA ibitangaza, ADF yishe abaturage icumi mu mudugudu wa Mwenda, muri teritwari ya Beni. ONU ivuga ko hagati y'ukwezi kwa kalindwi n'ukwa 12 mu mwaka ushize w'2020, ADF yishe abaturage hafi 470 muri teritwari za Beni, Irumu na Mambassa, zo mu ntara ya Ituri.

ADF ni umwe mu mitwe y'inyeshyamba cyangwa ifite intwaro irenga ijana mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko ONU yemeza ko ari yo ikaze kurusha iyindi muri iki gihe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/inyeshyamba-za-adf-zishe-abantu-16-barimo-abasirikare-ba-leta-mu-ntara-ya-ituri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)