Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 21 yahuje abakuru b'ibihugu bya EAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwiga ku busabe bwa Somalia bwakiriwe. Inama y'Abakuru b'Ibihugu yasanze habaho kugenzura ko iki gihugu cyujuje ibisabwa ngo kibe cyakwemererwa.

EAC yanakiriye ubusabe bwa RDC bwo kuyibera umunyamuryango yemeza ko iki gihugu kizasubizwa mu nama itaha.

Kenya yahawe umwanya wo kuyobora Umuryango ikazasimburwa n'u Burundi.

Uyu muryango kandi wabonye Umunyamabanga Mukuru mushya, Dr Peter Mathuki uzayobora imyaka 5, akaba asimbuye Libérat Mfumukeko.

Mu yindi myanzuro yemejwe n'Inama isanzwe ya 21 y'Abakuru b'ibihugu bya EAC ni uko Igifaransa cyemejwe nk'ururimi rukoreshwa muri EAC nyuma y'Icyongereza n'Igiswahili.

Abakuru b'ibihugu bashimiye Perezida Kagame kubera ukuntu yitwaye neza mu gihe amaze ayobora uyu muryango.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bandi Bakuru b'Ibihugu yashimye uko habayeho ubufatanye ngo hagabanywe ingaruka za Covid-19 ku mibereho y'abaturage nyuma y'uko ingendo n'ubuhahirane hamwe byakozwe mu nkokora n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo.

Ati 'Nk'ahandi ku isi inzego z'ubuzima zacu zahuye n'igeragezwa rikomeye nk'uko n'ahandi ku isi byagenze, ingendo n'ubucuruzi byakozweho bigaragara byagize ingaruka ku baturage bacu, ariko hagaragaye ubufatanye bwiza mu muryango wa EAC bigira uruhare mu kugabanya ingaruka zari guterwa n'icyorezo.

Ubu tugomba kubaka ubufatanye kurushaho, ubufatanye bwa hafi bw'Akarere nk'inkingi yo gukomeza guhangana n'ibibazo no gutera imbere mureke tubikomeze muri uyu murongo cyane kandi neza.'

Iyi nama yanashyizeho Perezida w'Urukiko rwa EAC akaba yitwa Nestor KAYOBERA asimbuye Dr Emmanuel Ugirashebuja.

Uretse Perezida John Pombe Magufuli wari uhagarariwe na Visi Perezida, Mme Samia Suluhu, inama yitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Saliva Kiir Mayardit na Uhuru Kenyatta wanabaye Perezida w'Inama.

Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EACJ) rwahawe abacamanza bashya batandatu barimo Abanyarwanda babiri Richard Muhumuza na Mugeni Anita.

Abacamanza bashya ba EACJ bashyiriweho mu Nama ya 21 y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba yo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021.

Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC mu Rwego rubanza [EACJCourt First Instance Division] mu gihe Mugeni Anita wari Umwavoka mu Rugaga rw'Abavoka yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw'Ubujurire [EACJCourt Appellate Division].

Mu bandi bacamanza bashyizweho harimo Umurundi, Nestor Kayobera; Umunya-Kenya, Kathurima M'inoti; Umunya-Tanzania, Yohane Bakobora Masara n'Umunya-Uganda, Richard Wejuli Wabwire.

Abacamanza bashya bashyizweho bahise barahirira inshingano zabo, bashimangira ko bazaharanira gukoresha ukuri mu mirimo bahawe no gutanga ubutabera butabogamye.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/imwe-mu-myanzuro-yafatiwe-mu-nama-ya-21-yahuje-abakuru-b-ibihugu-bya-eac

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)