Bishop Kabamba Jean Bosco wayoboraga Restorat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rw'uyu mukozi w'Imana rwababaje benshi by'umwihariko umuryango we n'abakristo b'Itorero Restoration church yakoreragamo umurimo w'Imana. Umwe mu bapasiteri bo mu Itorero rya Restoration church, yabwiye InyaRwanda.com ko Bishop Kabamba Jean Bosco yishwe n'indwara ya 'Stroke'. Yagize ati: "Yari amaze igihe kinini arwaye stroke aza kuba pararise ntiyashobora kuvuga, ubu rero yaruhutse".


Bishop Kabamba yari umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri Restoration church

'Stroke' ni indwara y'ubwonko iterwa n'uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe. Ni indwara ikomeje kugenda itwara ubizima bwa benshi. Bishop Kabamba wishwe n'iyi ndwara, yayoboraga Restoration church mu Ntara y'Amajyepfo, gusa nyuma yo kurwara yavuyeho, bakaba bari bamurwarije mu Mujyi wa Kigali.

Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana nyuma y'amezi macye Restoration Church ibuze undi mu Bishop nawe witabye Imaba azize uburwayi - uwo akaba ari Bishop Simon Murekezi Masasu mukuru wa Apotre Yoshuwa Masasu. Bishop Simon Masasu yitabye Imana tariki 19 Kanama 2020, akaba yarayoboraga Restoration church mu Ntara y'Uburengerazuba.


Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103432/bishop-kabamba-jean-bosco-wayoboraga-restoration-church-mu-ntara-yamajyepfo-yitabye-imana-103432.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)