Imijyi y’uturere yasabiwe umwihariko mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana -

webrwanda
0

Kuva ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 7 Werurwe 2021, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima n’ibigo by’amashuri hari gutangwa ibinini ku bana ndetse n’ababyeyi batwite.

Ababyeyi batwite bari guhabwa ikinini cya Fer kizwiho kongerera umubyeyi amaraso n’ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya inzoka, ikinini cya Vitamine A gikingira ubuhumyi, ikinini cy’ubururu gihabwa abana bafite amezi atandatu kugeza kuri 11 naho ikinini cy’umutuku kigahabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku bana bafite amezi 59, ni ukuvuga imyaka itanu.

Uretse ibi binini kandi haranatangwa ibinini bya Mebendazole, biri guhabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku myaka itanu, haranatangwa kandi ikinini cy’inzoka cya Albendazole gihabwa abana bafite imyaka itanu kugeza ku myaka 15 kikaba kigamije kubafasha kurwanya inzoka zo mu nda.

Ubusanzwe iki cyumweru cyategurirwaga ku rwego rw’igihugu ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 inzego z’ibanze zahawe inshingano zo gutegura iki cyumweru, bakajya basanga abana ku mashuri, ababyeyi n’abana bakiri bato bakabasanga mu ngo hifashishijwe Amasibo.

Kamanzi Axelle yavuze ko bishimiye guhabwa umwanya mu gutegura iki cyumweru.

Ati “Tukimara kumenya ko tuzategura icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana, twakoze inama ku rwego rw’Akarere n’ibitaro, nyuma dukora inama yaguye n’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi b’imirenge dukoresheje uburyo bwa Webex, twarebeye hamwe uko gahunda iteye n’ibikoresho tuzifashisha.”

Visi Meya Kamanzi yakomeje avuga ko abayobozi b’Ibigo Nderabuzima bagiye gufata imiti hakiri kare ku buryo ngo inama bakoze ya nyuma bareberaga hamwe uko buri murenge witeguye n’ibikoresho byawugezeho.

Yakomeje avuga ko kuri ubu gahunda zose zisigaye zikorerwa mu Masibo bitewe na COVID-19 agasanga bitagora cyane umuturage ahubwo abyishimira ngo kuko asangwa iwe mu rugo bikamurinda na we gusiragira.

-  Abo mu nzego z’ibanze barasaba guhabwa umwanya mu bitegurirwa umuturage
Kamanzi yasabye inzego z’ubuzima kujya ziha umwana inzego z’ibanze mu gutegura gahunda zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’umuturage ngo kuko bibafasha mu kuzikurikirana neza, bakazigira izabo.

Ati “Ubundi iyo wagize uruhare mu itegurwa ry’ibikorwa, birakorohera mu kubishyira mu bikorwa, muri gahunda zindi ziri imbere zifite aho zihuriye no kuzamura ubuzima bw’abaturage, turamutse tugize uruhare mu kubitegura byajya bitworohera kuko buri Karere kaba gafite umwihariko wako n’uburyo gakoramo ibintu.”

Yakomeje avuga ko iyo bagize uruhare mu gutegura ibikorwa runaka birushaho kuborohera kubishyira mubikorwa, avuga ko gahunda yo guha abana ibinini izabafasha mu gutuma umwana akura neza ntagaragare mu igwingira ku buryo umwana akura neza.

-  Imbogamizi bagihura na zo

Mu Karere ka Musanze haracyagaragara imbogamizi ndetse n’ahandi mu mijyi aho usanga abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ibanze hari ubwo bajya kureba umuturage iwe bagasanga yagiye gushakisha icyo abana barya bikarangira atabonetse gahunda yari imuteganyirijwe cyangwa iteganyirijwe umwana we ikamucika.

Ati “Wenda kuko turi gukora inzu ku nzu hari igihe bishobora kugorana cyane nk’akarere k’umujyi, kuko hari igihe usanga ababyeyi bamwe badahari kugira ngo za nyigisho umujyanama w’ubuzima abaha ku bijyanye n’imikurire y’umwana no kumukurikirana ntibabyumve, byaba byiza hagiye habaho nk’umwihariko.”

Yavuze ko nkuko inzego z’ibanze zahawe umwanya mu gutegura iyi gahunda, zajya zinahabwa umwihariko cyangwa zigahabwa umwanya hakongerwaho iminsi ku miryango yacikanwe cyane cyane mu turere tw’umujyi.

Kamanzi yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta ziba zashyizweho ngo kuko akenshi ziba zigamije gutuma imiryango yabo irushaho kubaho neza.

Ababyeyi bafite abana kandi basabwe gufata ibinini bibagenewe kandi bagakurikirana abana babo nkuko bikwiriye.

Abana bahawe ibinini bya Vitamin
Abajyanama b'ubuzima ni bo bari gukora igikorwa cyo gutanga ibinini ahantu hatandukanye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)