Ikibazo cya Sekamana Maxime na Rayon Sports cyatumye atitabira umwiherero w'ikipe kigeze he? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sekamana Maxime avuga ko ikibazo cye na Rayon Sports cyatumye atitabira umwiherero w'iyi kipe ntakirahinduka, ubu atereje ko shampiyona isubukurwa akabasha kumurekura niba badakemuye ikibazo cye.

Sekamana Maxime arishyuza Rayon Sports amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni 4 zasigaye ubwo yagurwaga muri mpeshyi ya 2019.

Tariki ya 28 Kanama 2020 Sekamana Maxime yasinyanye amasezerano na Munyakazi Sadate wari perezida w'iyi kipe, yemeza ko yakiriye miliyoni 3 ku mwenda iyi kipe yari imufitiye n'aho miliyoni 1 isigaye akazayibona bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021.

Maxime nyuma yo gusinya aya masezerano yasanze sheki yahawe itazigamiye ahita atesha agaciro amasezerano bagiranye, byatumye atitabira umwiherero w'iyi kipe witegura shampiyona ya 2020-2021, watangiye ku wa 1 Ugushyingo 2020.

Uyu mukinnyi yanze kujya mu bandi kugeza shampiyona itangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020 nabwo ntabwo yigeze ayikina.

Mu kiganiro na ISIMBI, Sekamana Maxime yavuze ko ikibazo cye na Rayon Sports kitarakemuka ndetse atanazi niba azayikinira mu gihe shampiyona izaba isubukuwe.

Ati'Ntabwo ikibazo kirakemuka. Kugeza ubu ntabwo ndavugana n'ubuyobozi. Nsigaje umwaka umwe w'amasezerano, ngomba kuvugana nabo nkamenya niba bazandekura cyangwa niba bazakemura ikibazo nkaba nayikinira.'

Yakomeje avuga ko iki kibazo ari cyo cyatumye atajya mu mwiherero n'ubwo yari yifitye n'ibindi bibazo bwite.

Ati'Niyo mpamvu rwose ntagiye mu mwiherero, gusa byahuriranye n'ubundi nifitiye n'utundi tubazo twanjye ku ruhande.'

Nyuma y'uko shampiyona isubukuwe nibwo azamenya neza ikigiye gukurikiraho kuko ni bwo ateganya kuvugana n'ubuyobozi bw'ikipe ye.

Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, ayisinyira amasezerano y'imyaka 2 ubu akaba yari asigaje umwaka umwe.

Maxime avuga ko ikibazo cye na Rayon Sports kitarakemuka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikibazo-cya-sekamana-maxime-na-rayon-sports-cyatumye-atitabira-umwiherero-w-ikipe-kigeze-he

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)