Ibintu 10 umugore yakorera umugabo agahora yishimye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunezero ni inkingi ya mwamba ituma urushako ruramba kandi rukaba intangarugero. Inshuro nyinshi usanga abagore binubira ko abagabo babo batajya bishima, nyamara kandi bo ubwabo bafite urufunguzo rwo kubanezeza binyuze mu bikorwa bitavunaye kandi bitanga umusaruro mwiza bityo bakerekana Kristo mu rushako ndetse bakagira umuryango utekanye.

1. Guha agaciro imibonano mpuzabitsina

Nta gitangaza kinini kiri aha. Abagore bakwiye gusobanukirwa ndetse bagashyira mu nyurabwenge ko igitsina ari ikintu gikenewe cyane ku mugabo. Ariko se ibikorwa byawe byerekana ko ubisobanukiwe? Birashoboka ko wita ku bana, uteka amafunguro meza, ndetse wihanganira byinshi ugereranije n'abandi bagore uzi, ukabona ko ukora neza. Nyamara ibyo wakora byose utuzuza inshingano zo kunoza imibonano mpuzabitsina, umugabo wawe ntashobora kwishima, ahubwo wagira ibyo ugabanya ariko icyo gikorwa ukakibonera umwanya.

2.Tegura urugo rwanyu ruse neza

Iyo umugabo wawe yinjiye mu muryango, aba akeneye guhumeka neza ari murugo. Tekereza uko usuhuza umugabo wawe. Ese umwakirana uburakari cyangwa umureba mu maso ukavuga uti: "Honey! Nishimiye ko uri murugo"? Tunganya urugo rwawe rube ahantu umugabo wawe yumva yakiriwe ahumeka neza.

3. Ubaha ibyo umugabo wawe akeneye

Ni iki umugabo wawe akenera wenda ukeka ko wagabanije? Bishobora kuba imibonano mpuzabitsina, igihe wamuhaga, amafunguro wakundaga kumutegurira, cyangwa kujyana muri siporo. Ntukihagarareho mugihe umugabo wawe akubwira ibyo akeneye. Gerageza kumwumva hanyuma ukore neza kugira ngo uhaze gushaka kwe.

4. Reka umugabo wawe ayobore

Igitekerezo cyo kuganduka gifite abagore benshi mu maboko. Isezerano Rishya rivuga neza mu bice bitatu ko twe abagore tugomba kugandukira abagabo bacu nk'uko twubaha Umwami Yesu (Abefeso 5:22, Abakolosayi 3:18 1 Petero 3:1). Ibi ntibisobanura ko uhinduka itapi yo mu muryango abinjiye mu nzu bakandagizaho inkweto. Icyo bivuze ni uko wubaha uruhare rw'umugabo wawe nk'umuyobozi w'urugo. Mugihe murimo kungurana ibitekerezo, jya ureka umugabo wawe abe ari we utanga umwanzuro.

5. Gusomana buri munsi

Dore ikintu umugabo wawe azakunda rwose! Ntabwo bisaba amafaranga kandi ntibisaba igihe kirekire. Gahunda yo gusomana buri munsi bizamura umubano wawe kandi itabaza ry' urukundo rwanyu rigahora ryaka, nk'igihe mwarambagizanyaga.

6. Ita ku isura yawe

Mugihe mwatangiriye gukundana, umugabo wawe yasanze umubiri wawe usa neza kandi ushimishije bityo isura yawe iramukurura. Noneho ubwo wubatse, ni ngombwa ko ukomeza gusa neza nawe akagukunda. Iyo ufashe umwanya wo kureba ibiro byawe no kwambara neza imbere y'uwo mwashakanye, bivugana imbaraga nyinshi. Agutekerezaho ibyiza ati: 'Nkwitayeho. Uracyari umwe rukumbi kuri njye, Ndashaka ko unyegera.

7. Ibuka umunsi mwakundaniyeho

Kwibuka ibihe byiza by'ahahise mwagiranye, bigira umumaro mwinshi ndetse bigufasha kongera kumva icyanga cy'urukundo rwanyu. Nyuma yo kwibuka umunsi mwemeranyirijweho gukundana bityo ugahora ukora ibishoboka byose byabagarura mu bihe byiza nk'ibyo.

8. Kumwenyura

Ushobora kuba warigeze kumva imvugo igira iti "Umugore wishimye, ubuzima bwishimye." 'Happy wife, happy life' abagabo hafi ya bose barabyemera! Iyo umugore atishimye, abantu bose murugo barabimenya. Mugihe wumva guseka byagushizemo, senga usabe Yesu akugarurire ibihe byawe by'umunezero. Kumwenyura n'inseko nziza yawe mugihe uvugana n'umugabo wawe ivugana n'umutima we akaba yakubwira ati: "Nishimiye kuba narashakanye nawe. Nishimiye ubuzima bwiza hamwe nawe'.

9. Vuga neza

Ese mugihe umuntu yaba arimo gusubiramo ibintu byose ubwira umugabo wawe, byaba "amakuru akwiriye gushyirwa ku mpapuro?" Urimo kumushima no kumutera inkunga, cyangwa urimo mumunegura no kumuseby? Jya uha agaciro imbaraga z'umugabo wawe kugira ngo agushimishe kandi atunge umuryango wawe. Ntugateshe agaciro ibyo akora haba mu maso ye cyangwa ahandi. Amagambo yawe afite agaciro kuri we kuruta ay'abandi.

10. Kumvikana no kuzuzanya ku buryo bwo kurera

Abana ni umugisha uturuka ku Mana. Menya ko wowe n'umugabo wawe mutari mu makipe atandukanye cyangwa ngo mugire filosofiya zitandukanye zo kurera. Ugomba kujya mu mujyo umwe n'umugabo wawe kugira ngo mwunge ubumwe bityo mubashe guha abana banyu uburere bwiza.

Muri macye, kugira urugo rwiza rwuje umunezero birahanirwa, ni yo mpamvu umugore wese akwiye gukurikiza inama zamufasha guhorana umugabo wishimye bityo uwo murage w'ibyishimo ukazagera no mu bana babo bityo Ubwami bw'Imana bukunguka.

Source:crosswalk.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-umugore-yakorera-umugabo-agahora-yishimye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)