Havuzwe ku mugambi wa Rusesabagina wo gutoroka watumye gereza imucungira hafi -

webrwanda
0

Rusesabagina wafashwe muri Kanama umwaka ushize, ari kuburana mu nkiko z’u Rwanda ku byaha bitandukanye birimo iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe k’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashayka MRCD yari abereye umuyobozi.

Kuva yatabwa muri yombi hagiye havugwa byinshi kuri uyu mugabo w’imyaka 66, wamenyekanye cyane muri filime ‘Hotel Rwanda’ itavugwaho rumwe.

Hari ikiganiro cyitwa ’Up Front’ cyatambutse kuri Al Jazeera kuri uyu wa Gatanu cyatumiwemo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, watumiwe inshuro ebyiri zitandukanye akaganira n’Umunyamakuru, Marc Lamont Hill.

Mu gice cya mbere, Busingye abazwa ibibazo bitandukanye birimo uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho asubiza ko yageze i Kigali ku bushake mu ndege, agatabwa muri yombi na Polisi hanyuma agashyikirizwa inzego z’iperereza.

Muri iki kiganiro Busingye yirinda kujya muri byinshi, gusa agasobanura ko dosiye iri imbere y’urukiko ko ariho byose bizagaragarira, ndetse ko nk’Intumwa Nkuru ya Leta adashaka kuvuga amagambo ashobora kumvikana nabi mu gihe inkiko zikomeje akazi kazo.

Igice cya kabiri hatumirwamo na none Busingye, aho yumvishwa amagambo yavuze mu nama yagiranaga n’abajyanama be baganira aho anavuga ko hari amategeko yemerera Gereza kumenya ibiziberamo kugera no ku nyandiko zoherezwamo n’ibindi.

Ni ibiganiro byagiye hanze mu buryo butari bwo kuko atari cyo byari bigenewe ahubwo ngo byakozwe n’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera wibeshye akoherereza Lamont icyo kiganiro.

Muri iyo nama n’abajyanama be, Minisitiri Busingye ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo “gutoroka” yoherejwe n’umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

Ati “Hari urwandiko rumwe rwari rurimo ibyo gutoroka. Ni urwandiko rwavuye ku mwana wa Rusesabagina rumubwira ibijyanye n’uko bari kugerageza kureba uburyo yatoroka. Rwabonywe n’ubuyobozi bwa gereza ariko narwo rwasubijwe Rusesabagina.”

Umunyamakuru Lamont yabajije Minisitiri Busingye impamvu izo nyandiko za Rusesabagina zasatswe, asubiza ko biri mu bubasha bwa gereza kandi ko nta zindi nzego urwego rw’amagereza rutangariza ibyavuye muri uko gusaka ibyinjiye muri gereza, keretse igihe mu byagaragajwe harimo ibireba izindi nzego nk’igihe hari ibishobora kuvamo icyaha, ibijyanye n’ubuzima bw’imfungwa n’ibindi.

Umunyamakuru yakomeje kubaza Minisitiri Busingye impamvu ari ngombwa gusaka inyandiko, undi asubiza agira ati “None se iyo biba koko ari umugambi wuzuye wo gutoroka? Gusa icyo nkubwira, ibiganiro hagati y’umunyamAtegeko n’umukiliya we biteganywa kandi byubahirizwa n’amategeko.”

Mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ubwo Rusesabagina yongeraga kugaragara imbere y’umucamanza, we n’umwuganizi we Gatera Gashabana bavuze ko iyo agejejweho inyandiko z’ikirego, ubuyobozi bwa gereza buzimwaka ntabone uko yitegura kwiregura neza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare ritanga umucyo ku byo Minisitiri Busingye yatangaje mu kiganiro kuri Al Jazeera.

Ku kijyanye n’ibyo Rusesabagina yavuze ko yimwa inyandiko, itangazo rivuga ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk’uko amategeko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, abiteganya.

Rikomeza rigira riti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z’ibanga n’izindi zisanzwe.”

Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy’inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

Inkuru bifitanye isano: Minijust yashyize umucyo ku magambo ya Busingye y’uko indege yagejeje Rusesabagina i Kigali yishyuwe n’u Rwanda

Rusesabagina ubwo yitabiraga iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)