Aho kwangizwa, nta kundi ibiyobyabwenge byagenzwa bikagirira igihugu akamaro? -

webrwanda
0

Nyamara nubwo bitwikwa cyangwa bikamenwa biba byaguzwe amafaranga menshi cyane ku buryo kubyangiza bishobora kuba bitari igihombo ku babifatanwa gusa, ahubwo no ku gihugu kuko amafaranga aba yabigendeyemo hari ibindi yagakoreshejwe bishyigikira iterambere ryacyo.

Dufashe urugero, ku wa 10 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi yafashe abagabo babiri bafite udupfunyika ibihumbi umunani tw’urumogi.

Ugiye mu mibare ugakuba mu mafaranga y’u Rwanda, umwe mu bigeze kurukoreshaho mbere yo gufungwa akaza kuruvaho, yabwiye IGIHE ko agapfunyika kamwe k’urumogi bakunze kwita “akabule” kagura amafaranga nibura 500 Frw.

Ubwo utubule ibihumbi umunani tw’urumogi twafashwe umunsi umwe, dufite agaciro ka miliyoni 4 Frw. Urwo ni urugero rw’umunsi umwe gusa, kandi ku kiyobyabwenge kimwe gusa.

Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bigeze gufatwa acuruza kanyanga utashatse gutangazwa amazina, ni uko litiro imwe yayo igura asaga 5000 Frw.

Ku wa 7 Mutarama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe umugabo ufite ibilo bibiri n’igice by’urumogi n’udupfunyika 100 twarwo ndetse anafite litiro 22 za Kanyanga.

Ubishyize mu mibare, litiro 22 za kanyanga zifite agaciro k’asaga ibihumbi 110 Frw. Izo zafatanwe umuntu umwe ku munsi umwe.

Iyo ni ishusho ntoya ishobora kwerekana agaciro k’amafaranga yagateje imbere igihugu ashyirwa mu biyobyabwenge mu bihe bitandukanye, bikarangira bimenwe cyangwa bigatwikwa. Ni nk’aho ya mafaranga aba apfuye ubusa bitewe n’abijanditse muri ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.

-  Ibiyobyabwenge biramenwa hatitawe ku gaciro kabyo

Ku wa 31 Ukwakira 2013, mu Karere ka Burera hamenywe litiro 2258 za kanyanga yari yafatanywe abantu bayikura muri Uganda bayinjiza mu Rwanda. Ushyize mu mafaranga, yari ifite agaciro ka 11 290 000 Frw.

Ku wa 3 Gashyantare 2021, na bwo mu Karere ka Muhanga hatwitswe utubule ibihumbi 25 tw’urumogi, hanamenwa litiro 350 za Kanyanga. Urwo rumogi rufite agaciro ka 12 500 000 Frw, naho iyo kanyanga ikagira agaciro ka 1 750 000 Frw.

Izo ni ingero nke cyane ugereranyije n’ibishobora kumenwa cyangwa bigatwikwa mu mwaka wose, ariko muri iyo minsi ibiri gusa hatikiriye 25 540 000 Frw.

Ibiyobyabwenge biramenwa ibindi bigatwikwa hagamije kubyangiza kuko Leta y’u Rwanda ntibyemera. Haba hagamiijwe kandi kwibutsa ababyijandikamo ko bibahombya mu buryo bw’amafaranga, ko bitemewe, kandi bidashyigikiwe.

Inshuro nyinshi iyo byangizwa bikorerwa imbere y’abaturage bakibutswa ko bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw’ababikoresha n’ababicuruza, zirimo kubatera uburwayi bw’umubiri no gutandukanya abagize umuryango igihe uwabifatanywe afunzwe.

Inzego z’ubuyobozi kandi ntizihwema kwereka abijandika mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ko bituma imiryango ikena aho kugera ku bukire vuba nk’uko abenshi mu babicuruza baba babyiteze, kuko iyo bifashwe bahomba ayo babiguze ndetse bagacibwa ihazabu ishobora no kugera kuri miliyoni 30 Frw nk’uko amategeko abiteganya.

-  Hari ukundi byakagenjwe bikabyarira igihugu inyungu aho kwangizwa!

Hashingiwe ku kayabo k’amafaranga atikirira mu biyobyabwenge, hari ibitekerezo by’abari mu nzego zitandukanye basanga hari ubundi buryo ibifatwa byagakoreshejwe ku buryo bigirira igihugu akamaro, aho gutwikwa cyangwa bikamenwa ayabiguzwe agahomba burundu.

Niba byambuwe abagiye kubikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari hakwiye gushakwa ubundi buryo byakoreshwa bibyazwa umusaruro.

Nk’urugero ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubuvuzi bw’Ibyiyumviro (American Academy of Otolaryngology Head and Neck Surgery) bwagaragaje ko Cocaïne ishobora gufasha cyane mu kuvura uwo iby’iyumviro bye bitari gukora neza.

Iyo kaminuza kandi yerekana ko mu gihe bikorwa n’uwabizobereye, Cocaïne yagira uruhare mu kuvura indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero ya ruguru.

Ni mu gihe abazi iby’ubutabire basobanura ko kanyanga iba ifite alcool iri hejuru cyane ku buryo ijyanywe muri laboratwari ishobora kwifashishwa mu gukora imiti yica udukoko n’ibindi.

Urumogi rwo ni umwihariko kuko ntirusiba kwitwa imari ishyushye hirya no hino mu Isi.

Ruzwiho kugira uruhare mu ikorwa ry’imiti itandukanye irimo ivura malaria, uburibwe bw’ingingo z’umubiri ndetse no gutuma abafite iseseme bagira appétit. Bivugwa kandi ko mu miti abafite agakoko gatera SIDA bahabwa harimo n’ikorwa hifashishijwe urumogi.

Kuba ibiyobyabwenge bishobora gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko nk’ubuvuzi bikagira akamaro kuri benshi, niho bamwe bahera bavuga ko ibifatanwa abaturage bitari bikwiye kwangizwa, ahubwo byakabyajwe umusaruro mu bundi buryo.

Umudepite akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, avuga ko nk’urumogi bishoboka ko rwafatwa rukaba rwakoherezwa mu mahanga, rukagurishwa aho bafite inganda zishobora kurutunganya.

Ati “Nk’ibi by’urumogi byo byakwigwaho, kubera ko Leta yamaze kwemeza ko rushobora guhingwa rukaba rwakoherezwa hanze. Ku giti cyanjye numva rwo rufashwe babyigaho bakareba niba rwakoherezwa hanze kubera ko byo byemewe n’amategeko. Aho Leta yabyungukiramo. ”

Depite Habineza asobanura ko iyo ibiyobyabwenge byafashwe n’ubundi biba bimeze nk’imitungo ishobora gutezwa cyamunara, bityo ko “harebwa aho isoko ryarwo riri (n’ubundi aho urwo bazahinga ruzajya) rukaba rwakoherezwayo aho gutwikwa. […] Ndumva urumogi rwabamo inyungu ku gihugu.”

Icyo gitekerezo Dr Habineza agihurizaho n’Impuguke mu by’Amategeko akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Me Kayitana Evode, na we uvuga ko ubu urumogi rutagatwitswe.

Yagize ati “Urabona nk’iyo bafatiye imodoka mu byaha ishobora kuba yatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta; urumogi rero kubera ko u Rwanda rusigaye rwemera ko rushobora kuvamo ibintu by’agaciro na rwo ndumva aho bigeze rutagatwitswe.”

Me Kayitana avuga ko igihe rufashwe rwafatirwa rugahinduka umutungo wa Leta, maze ikazaruteza cyamunara ku nganda zifite ubushobozi bwo kurukoramo imiti.

Yakomeje ati “Nta mpamvu yo gukomeza kurutwika kandi rwarabaye imari.”

Ku rundi ruhande ariko hari abatekereza ko kwangizwa ari byo bikwiye gukorerwa ibiyobyabwenge byafashwe bikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugeza ubu.

Senateri Dr Havugimana Emmanuel asanga mu gihe umushinga Leta ifite wo guhinga urumogi utaratangira, ibiyobyabwenge byose muri rusange bikwiye kwangizwa nk’uko bisanzwe bikorwa.

Dr Havugimana yavuze ko kuri we kugeza ubu kuba nk’urumogi rwafashwe Leta yarugurisha byaba binyuranyije n’amategeko, “mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze yemewe yarwo ritarahinduka.”

Yakomeje ati “Ibyo byaba ari nk’ubwambuzi. […] Niba ubimufatanye ubwo nyine ni ukubitwika ku mugaragaro kuko bitemewe. Umunsi byemewe n’amategeko bakabimufatana abicishije mu nzira zitari zo, babifata bakabikoresha. Ariko babimwambuye bitemewe n’amategeko bakabicuruza, ubwo bwaba ari ubwambuzi.”

Ku ruhande rwa Polisi ifata ikanangiza ibyo biyobyabwenge, Umuvugizi wayo CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko icyo ishinzwe ari ugushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya.

Yagize ati “Twe dushinzwe kubirwanya [ibiyobyabwenge], ntabwo dushinzwe kubibyaza umusaruro.”

-  Bigurishijwe nta ngaruka mbi byagira

Ibiyobyabwenge byumwihariko urumogi rufatanywe abarukoresha binyuranyije n’amategeko rugatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta byaba ari inyungu, kandi nta muntu byagiraho ingaruka.

Me Kayitana yemeza ko bikozwe uko bikwiye nta ngaruka mbi nko kongera ibyaha zagaragaramo, kuko n’ubundi bitakongera kugurishwa abaturage ngo babikoreshe binyuranyije n’amategeko.

Ati “Ntabwo baruteza cyamunara ngo baruhe abaturage barunywe, barujyana muri za nganda zirukoramo umuti akaba ari zo zirugura. Ntaho byaba bihuriye no kongera ibyaha kuko ntabwo byagera mu maboko y’abaturage.”

Uwo munyamategeko kandi asobanura ko “mu buryo bw’amategeko ntaho byaba bitambamye kuko iyo ibintu byafatiriwe biba byabaye umutungo wa Leta. Rero ndumva n’urumogi rwafatiriwe kubera ko ntawemerewe kurutunga, nta muntu wavuga ngo ni urumogi rwanjye.”

Depite Habineza na we ashimangira ko nta ngaruka mbi zishobora kubaho mu gihe urumogi rwafashwe rwaba rugurishijwe ngo bibyarire Leta inyungu, kuko “hari amategeko agenga uburyo rugurishwamo” yakubahirizwa nk’uko n’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko,aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga ari hejuru ya miliyoni 20 frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

Mu Ukwakira 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igihingwa cyitwa Cannabis, kizwi mu Kinyarwanda nk’urumogi, kigiye gutangira kujya gihingwa mu Rwanda, hanyuma cyoherezwe mu mahanga mu nganda zikora imiti.

Ku wa 12 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage bwangije ibiyobyabwenge birimo ibilo 419 by’urumogi, litiro eshanu za kanyanga na litiro eshanu za sky bifite agaciro ka 87 395 800 Frw
Hari abasanga ibiyobyabwenge birimo n'urumogi bifatanwa ababikoresha mu buryo bunyuranyije n'amategeko bidakwiye kwangizwa, ahubwo byakoreshwa mu buryo bibyarira igihugu inyungu
Depite Habineza Frank asobanura ko iyo ibiyobyabwenge byafashwe n’ubundi biba bimeze nk’imitungo ishobora gutezwa cyamunara, bityo ko harebwa aho isoko ryarwo riri (n’ubundi aho urwo bazahinga ruzajya) rukaba rwakoherezwa hanze
Senateri Dr Havugimana Emmanuel avuga ko ibiyobyabwenge byafatanywe ababikoresha binyuranyije n'amategeko bikwiye kwangizwa mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze yabyo ritarahinduka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)