Gatsibo : Ishuri ryabereyemo imyigaragambyo ryongeye gufungura ariko hari abirukanywe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shuri ryari rimaze ibyumweru bitatu rifunzwe ku cyemezo cya Minisiteri y'Uburezi, rizasubukura amasomo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021.

Mu gihe abandi bazaba bagarutse ku ishuri, hari abanyeshuri 17 batazagaruka kuko birukanywe burundu kubera gushoza iriya myigaragambyo.

Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo, yavuze hari impinduka nyinshi zabaye muri kiriya kigo kugira ngo abanyeshuri bacyo batazongera kurangwa n'iriya myitwarire.

Yavuze ko hari abanyeshuri 16 bahise batabwa muri yombi barimo uwatangije iriya myigaragambyo, bakaba bamaze iminsi babazwa kugira ngo bakorweho iperereza.

Yagize ati 'Amakuru dufite ni uko hari n'abarekuwe b'abana badashobora gukurikiranwa bafunzwe bagera ku munani, abandi umunani barafunze bazagezwa mu rukiko, abo ngabo bose twabirukanye uko ari 16 na wa wundi watangije imyigaragambyo.'

Hari n'amavugururwa yakozwe mu buyobozi bwa ririya shuri nko guhindura uwari ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri ndetse hazanwa n'umuyobozi ushinzwe amasomo.

Yagize ati 'Ikindi cyemezo twafashe ni uko abari abayobozi mu banyeshuri bose guhera ku munyeshuri uyobora abandi mu ishuri ukagera ku bayobora abandi mu kigo twasabye ko bahita bahagarikwa kuko ntacyo bafashije ikigo mu kumenyekanisha ibyabaga kandi ari abayobozi. Twasabye ikigo gutegura amatora abandi bagashyirwaho, twanasabye ikigo kuvugurura amategeko abayarenzeho bakirukanwa.'

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, muri ririya shuri hari hamaze kugaruka abanyeshuri bagera kuri 80% by'abahiga bose mu gihe abandi bakomeza kuza amasomo akazatangira kuwa mbere tariki ya 1 Werurwe 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Ishuri-ryabereyemo-imyigaragambyo-ryongeye-gufungura-ariko-hari-abirukanywe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)