Nyamagabe : Umukecuru warokotse Jenoside yishwe akaswe ijosi n'abataramenyekana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukecuru wari utuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzogayishwe, yishwe mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 ubwo yari agiye aho avuka mu Murenge wa Kamegeri.

Ndagijimana Jean Marie Vianney uyobora Umurenge wa Cyanika, yabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru ko uyu mukecuru yishwe ahagana saa Kami n'imwe za mu gitondo.

Umurambo wa Mukamusoni wajyanywe mu mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Yari asanzwe abana n'umukobwa we ari na we watanze amakuru ko nyakwigendera yari yazindutse yerecyeza aho avuka, akaza kwicirwa mu rugabano rw'Akarere ka Nyamagabe n'aka Huye.

Yagize ati 'Yiciwe mu Mudugudu wa Rusenyi, bivuze ko yari amaze gukora nk'urugendo rw'isaha imwe.'

Uyu muyobozi avuga ko bitaramenyekana niba urupfu rwe hari aho ruhuriye no kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo byaba ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu bamwe mu bayikoze.

Gusa avuga ko nyakwigndera nta muntu bari bafitanye ikibazo ku buryo wenda ari cyo baba bamuzijije.

Yagize ati 'N'amakuru yatangwaga n'abaturage ndetse na Komite ya Ibuka ahamya ko nta kibazo yari afite na kimwe, yari abanye n'abaturage neza kandi n'abo bagiye bagirana imanza bo mu muryango yari yarabaretse yarimutse yaragiye kwiturira ahe yiguriye ku giti cye.'

Uyu mukecuru yishwe mu gihe habura ukwezi kumwe ngo Abanyarwanda n'inshuti zabo binjire mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu myaka yatambutse, iyo iki gihe cyegereje hakunze kugaagara ibikorwa byo kwibasira bamwe mu barokotse Jenoside birimo n'ibimeze nk'ibi byo kubambura ubuzima cyangwa gutema amatungo yabo no kurandura imyaka yabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamagabe-Umukecuru-warokotse-Jenoside-yishwe-akaswe-ijosi-n-abataramenyekana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)