Favor wumvikana mu 'Indebakure' ya Diplomate... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Favor ni we wahamirije inyaRwanda.com amakuru yo kwibaruka kwe. Yavuze ko umwana we w'ubuheta yabyaranye n'umugabo we Tyboo bamwise 'Ishimwe Kuzo Ayanti. Umunsi yibarukiyeho ubuheta wongereye ibyishimo mu muryango dore ko ari nawo munsi umugabo we Tyboo yizihizaho isabukuru y'amavuko. Favor yashimye Imana mu buryo bukomeye kuba yemeye ko aba nyina wa Hungu na Kobwa.


Ubuheta bwa Favor na Tyboo

Aganira na InyaRwanda.com, Favor yagize ati "Ndashima Uwiteka Imana ko yemeye nkaba nyina wa Hungu na Kobwa, ntakabuza nzaba na nyina w'abuzukuru. Kuva mu kwa 8 inshuti, abakunzi b'impano yanjye yo kuririmba bambazaga aho ndi cyangwa naburiye kuko ntari nkiri ku mbuga nkoranyambaga nta n'ikintu kigaragara nakoraga ngo babone ko mpari, ariko ndahari kandi nari mpugijwe n'amashimwe".

Yavuze ko kwibaruka neza byongeye akibaruka ku munsi w'isabukuru y'amavuko y'umugabo we ari 'amashimwe mu yandi, ni imigisha'. Yavuze ko ari umunsi w'ibyishimo ku muryango we, abakunzi be ndetse n'inshuti ze bahurira mu muryango w'abakunzi be witwa Tyfa Family. Favor na Tyboo bibarutse ubuheta nyuma y'imyaka hafi 2 yari ishize bibarutse imfura yabo bise Ishimwe Rwaramba Arlo wabonye izuba tariki 24 Gicurasi 2019.


Favor na Tyboo ubwo biteguraga kwibaruka umwana wabo wa 2

Uwikuzo Genevieve ari we Favour wize umuziki ku Nyundo, ni umukobwa wafashije benshi mu bahanzi bakomeye bakoreye ibitaramo mu Rwanda. Bamwe mu bo yafashije ku rubyiniro harimo The Ben, Meddy, Mani Martin n'abandi benshi bagiye bitabaza abanyeshuri biga muzika mu ishuri rya Nyundo kugira ngo babafashe ku rubyiniro. Ijwi rye ryiza riri mu bituma abahanzi banyuranye bamwiyambaza.

Usibye gufasha abahanzi mu bitaramo binyuranye, Favor ni n'umuhanzikazi ku giti cye aho azwi cyane mu ndirimbo 'Inzira zawe' ndetse ijwi rye rinumvikana mu nyikirizo (Chorus) y'indirimbo ya Diplomate yitwa 'Indebakure' yakuzwe n'abatari bacye. Favor na Tyboo barushinze muri Kamena 2018 - ibisobanuye ko bamaze imyaka hafi 3 babana nk'umugabo n'umugore. Mu bihe binyuranye bagiye bagaragaza ko babanye neza urugo rwabo rukaba rwarababereye ijuru rito.


Favor, umugabo we n'imfura yabo ubwo biteguraga umwana w'umukobwa wabonye izuba uyu munsi


Favor na Tyboo ubwo biteguraga kwibaruka imfura yabo


Favor na Tyboo ku munsi w'ubukwe bwabo

REBA HANO 'INDEBAKURE' YUMVIKANAMO IJWI RYA FAVOR


REBA HANO 'INZIRA ZAWE' INDIRIMBO YA FAVOR




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102905/favor-wumvikana-mu-indebakure-ya-diplomate-yibarutse-ubuheta-ku-munsi-wisabukuru-yumugabo--102905.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)