Ese birakwiye ko abafana birukana umutoza? Ubundi uburenganzira bwabo ku ikipe bugarukira he? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sinjye wavuze ko umufana ari umukinnyi wa 12! Niko twakuze tubisanga ariko iyo urebye usanga ari byo, ahanini biterwa n'umurindi wabo muri Stade bashyigikiye ikipe bihebeye, bigashyira igitutu n'igihunga ku wo bahanganye, ese bafite uburenganzira bwo kwirukana umutoza? Ese hari aho ubundi byabaye? None se ubundi ubushobozi bwabo ku ikipe buhera he bukagarukira he?'

Iyo ikipe idatsinda byose abafana bazabiryoza umutoza kabone n'iyo haba hari ibitagenda neza bimubangamira mu kazi ke, kimwe n'uko mu gihe itsinda asingizwa.

Ni kenshi abafana iyo ikipe yabo idatsinda batangiza ubukurangamba bwo kwirukana umutoza bavuga ko adashoboye rimwe na rimwe bigashyira igitutu ku buyobozi bukamusezerera bashingiye ku byifuzo by'abafana kandi nyamara bo bari bakinamufitiye icyizere, hari n'igihe yisezerera kubera abafana, icyo gihe nibo baba bamwirukanye.

Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku bushobozi abafana bafite mu makipe bihebeye, aho turi bwiyambaze bamwe mu nararibonye muri ruhago mu Rwanda bakadufasha kumva akamaro nyako k'umufana mu ikipe, turifashisha kandi ingero zimwe na zimwe zo mu Rwanda no hanze yarwo.

Si amakipe yose ajyaho igitutu cy'abafana, biterwa n'ikipe iyo ari yo n'abafana ifite uko bangana, dufashe urugero mu Rwanda, ikipe nka Police FC cyangwa AS Kigali biragoye kuvuga ko umutoza yirukanwe kubera abafana, ahubwo usanga ubuyobozi ari bwo bufata umwanzuro bitewe n'umusaruro we yatanze bukaba bwamusezerera, aha bitandukanye nko ku ikipe nka Rayon Sports.

Ese hari aho umutoza yirukanywe n'abafana?

Ntabwo umufana azasinya ku rwandiko rwirukana umutoza, ariko ubukangurambaga bakora bagaragaza ko badakeneye umutoza akenshi bishyira igitutu kuri we no ku buyobozi bukaba bwamusezerera n'iyo bwo bukimufitiye icyizere.

Dufashe urugero nko kuri campaign[ubukangurambaga] bwiswe 'WENGER OUT' kwanga kugura amatike y'umwaka(seasonal ticket) muri Arsenal, iki ni kimwe mu byatumye uyu mutoza atandukana n'iyi kipe kandi ubuyobozi bwa Arsenal bwo bwari bukimufitiye icyizere.

Arsene Wenger yagizwe umutoza wa Arsenal kuva mu 1996 asezera muri 2018 ahanini byatewe n'igitutu cy'abafana batabonaga ibikombe, ni nyuma y'ibikombe 3 bya Premier League na 7 bya FA Cup yabahesheje hagati ya 1998 na 2017.

Ubukangurambaga bwo bwa #WENGEROUT ni kimwe mu byatumye ava muri Arsenal

Byageze aho abafana batangiza ubukangurambaga 'WENGER OUT', bwakwirakwiye ahantu hose, bakinjira muri Stade bafite ibyapa, ku mbuga nkoranyambaga hari Hash Tag ya #wengerout, byavuye mu Bwongereza bikwirakwira Isi yose ibi byashyize igitutu kuri uyu mutoza wari umaze imyaka 22 atoza Arsenal ndetse agifitiwe icyizere n'ubuyobozi, yahise afata umwnazuro wo gutangaza ko nyuma y'umwaka w'imikino 2017-2018(yarimo atoza) ko azahita atandukana na Arsenal, icyemezo cyishimiwe n'abakunzi ba Arsenal.

Tugarutse mu Rwanda muri 2010 abafana ba Rayon Sports biyirukaniye umutoza Kayiranga Jean Baptiste ubwo bamuteraga inkari kubera kubura umusaruro, uyu mutoza akaba yarahise asezera akazi nyuma yo kunanirwa kwihanganira ibyo yakorewe n'abafana.

Muri 2019, APR FC yatandukanye n'umutoza Zlatko Krmpotic wari wasinye umwaka ariko akahamara amezi 6 gusa, ni nyuma yo kutitwara neza abafana bagatangira gusaba ko yirukanwa, na we yaje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko na we adakunda abafana b'iyii kipe we icyo areba ari akazi ke. Nyuma ubuyobozi bwa APR FC bwaje kumwirukana.

Kayiranga Jean Baptiste yigeze gusezera muri Rayon Sports kubera abafana

Paul Muvunyi wabaye perezida wa Rayon Sports ahamya ko ibibazo nk'ibyo bagiye bahura nabyo ariko abona bidakwiye ko umufana yivanga mu mikorere y'ikipe cyangwa yirukana umutoza kuko burya n'abafana bagira aho baba bagomba kugarukira.

Yagize ati'komite igira ibyo isabwa n'abafana bakagira ibyo basabwa, niyo mpamvu umutoza abazwa komite, niyo yicara ikareba uwukenewe, no kugenda rero hari abagenda kuko badashoboye, hari abagenda kubera kudahembwa, hari abagenda kubera ko abo bafana babatesheje umutwe.'

Akomeza avuga ko aho uburenganzira bwabo bugarukira ari ukuba bativanga mu mikorere ya komite n'ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe.

'Ni nabyo twakoze, abantu barakubwiraga ngo dufite abafana benshi mu gihugu, ese benshi bangahe, turavuga ngo bajye mu matsinda(Fan Clubs), intego yazo kwari ukugira ngo agenzurwe yaba mu gutanga umusanzu, mu kuganira ku bibazo by'ikipe(…) zarakoze ariko mu gukora kwazo ntaho zivanga mu mibereho y'ikipe umunsi ku munsi yaba mu bakinnyi no mu batoza, ku buryo hagize n'ukosa umuntu amenya aho amubariza.' Paul Muvunyi

Yakomeje avuga ko bibaho ariko na none ko bitagakwiye ko umutoza yirukanwa n'abafana kuko hari igihe hangirika byinshi.

Ati'bibaho rwose ko umutoza na komite iba ikimufitiye icyizere ariko akirukanwa n'abafana, ariko ntabwo byagakwiye ko abafana bamwirukana, kuko rimwe na rimwe bigora ubuyobozi bitewe n'amasezerano ye kuko hari ibyo baba bamugomba.Ni nayo mpamvu polisi iza ku kibuga, ibintu birimo amarangamutima hari igihe hangirika byinshi.'

Umutoza akaba n'umusesenguzi wa B&B FM, Muhire Hassan avuga ko kuba umufana yagira uruhare mu kwirukana umutoza ahanini bishingira ku musaruro we kandi abantu bakwiye kumenya ko umufana ari umuntu ukomeye mu ikipe ari nayo mpamvu ibyifuzo bye bihabwa agaciro harimo no kuba bakwirukana umutoza mu gihe ikipe ititwara neza.

Ati'Ibyo wakora mu buryo bumwe cyangwa ubundi, imbaraga z'abafana ni ikintu gikomeye, akenshi ibyo ikipe ikora ibikorera abafana. Niba abafana bavuze ngo ntabwo umutoza tumushaka ntabwo tumushaka, bashobora gukomeza guhuma amaso abafana ariko iyo bikomeje kuba bibi birangira umutoza batandukanye, icyo mugomba kumenya abafana ntabwo bazirikana niyo waba warakoze byiza bingana gute, baba bakeneye ibyishimo byako kanya.'

'Ikipe ishobora gukora kugira ngo idatakaza ubucuruzi bwayo. Nka Wenger kugira ngo agende byatewe n'abantu bagera kuri 30% banze kugura amatike biriya byapa byo nta gihe batabimanitse. Babonye harimo igihombo baramurekura, izo rero ni za mbaraga za wa mufana.'

Muhire Hassan kandi ahamya ko igihe cyose umutoza yahawe ibikenewe ariko ntiyitware neza, iyo abafana batangiye gusaba ngo yirukanwe ubuyobozi budatekereza kabiri, ni mu gihe iyo ubuyobozi buzi ko hari icyo butamuhaye ari bwo bugumya kumuryamaho birengagije ubusabe bw'abafana, ariko nabwo hari igihe kigera bakarushwa imbaraga.

Yasobanuye kandi ko hari n'igihe umutoza atandukana n'ikipe kubera ibihe abantu bagakeka ko ari abafana kandi bitandukanye, nk'aho yatanze urugero kuri Klopp ajya kuva muri Dortmund byatewe n'uko hafi y'abakinnyi 11 babanzaga mu kibuga yari afite batandukanye n'ikipe, bataniye undi mushinga bazana abandi bashya, aragerageza biranga ari nabwo yasabye gutandukana na Dortmund.

Paul Muvunyi avuga ko hari imirongo abafana baba batagomba kurenga
Yemeza ko ibyo ikipe ikora byose iba ibikorera abafana ari nayo mpamvu bagomba kugira ijambo rikomeye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ese-birakwiye-ko-abafana-birukana-umutoza-ubundi-uburenganzira-bwabo-ku-ikipe-bugarukira-he

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)