DRC : Perezida wa Sena uri ku ruhande rwa Kabila na we ashobora kweguzwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Senateri Alexis Thambwe Mwamba ari ku ruhande rwa Perezida Kabila Joseph, aramutse avanywe kuri uyu mwanya, imbaraga z'uyu mugabo wayoboye DRC zaba zikomeje kurembera nyuma y'uko mu cyumweru gishize uwari Minisitiri w'Intebe na we yeguranye na Guverinoma ye.

Ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga ko Senateri Alexis Tambwe Mwamba akurikiranyweho kunyereza Miliyoni 7 USD.

Umushinga wo kumweguza ku mwanya wo kuyobora Sena, watangijwe n'umwe mu bashingamategeko bituma bamwe muri bagenzi be bandika bashyigikira igitekerezo cye.

Iki gitekerezo cya Senateri Valentin Gerengo, kugeza ubu kimaze gushyigikirwa n'Abasenateri 60 mu 108 baba bagize Sena ya kiriya gihugu.

Uyu muyobozi wa Sena ya DRC aramutse yegujwe, byaba bisa nk'umusaruro w'impinduka zabayeho muri Sena mu Ukuboza 2020 ubwo ubwiganze bw'abasenateri bo ku ruhande rwa Perezida Tshikedi bwaruse ubw'abo ku ruhande rwa Perezida Kabila yasimbuye.

Abanyapolitiki badafite uruhande babogamiyeho muri kiriya gihugu, bavuga ko hatangiye umugambi wo gushyira ku ruhande abayobozi bakuru bo ku ruhande rwa Kabila dore ko biri mu byakunze kuzitira Tshikedi mu byemezo bye.

Mu cyumweru gishize, Prof. Sylvestre Ilunga Ilukamba wari Minisitiri w'Intebe yeguranye na Guverinoma ye nyuma y'uko Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu imutakarije icyizere.

Prof. Sylvestre Ilunga Ilukamba ubwo yeguraga yavuze ko muri kiriya gihugu bagomba kubaha itegeko nshinga kandi no kubahiriza ihererekanya ry'ubuyobozi binyuze mu nzira z'amahoro.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Perezida-wa-Sena-uri-ku-ruhande-rwa-Kabila-na-we-ashobora-kweguzwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)