DRC : Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w'Intebe mushya ufite imyaka 43 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sama Lukonde w'imyaka 43 y'amavuko asimbuye Sylvestre Llunga Ilunkamba uherutse kwegurana na Guverinoma ye nyuma yo gutakarizwa icyizere n'Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu.

Uyu Minisitiri w'Intebe mushya ukiri muto, yakoze imirimo inyuranye mu nzego nkuru nko kuba muri yarigeze kuba Minisitiri wa Siporo ku butegetsi bwa Joseph Kabila ndetse kuva muri 2018 akaba yari umuyobozi mukur wa sosiyete y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Jean-Michel Sama Lukonde ukomoka mu gace gakunze gukorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro i Katanga, ni umwe mu bambari b'ishyaka rito rizwi nka Aco (Avenir du Congo).

Asimbuye Sylvestre Llunga Ilunkamba weguye nyuma yo gutakarizwa icyizere n'Inteko Ishinga Amategeko imushinja kuba Guverinoma ye yari iyobowe nabi.

Gusa abasesengura ibya Politiki bavugaga ko Perezida Felix Tshisekedi yashakaga kugabanya umubare w'abari mu buyobozi bashyigikiye Joseph Kabila yasimbuye kuko bamuzitiraga mu byemezo yafataga.

Abakurikirana ibya Politiki ya kiriya gihugu bavugaga ko biteguye kubona abagiye kujya muri Guverinoma y'uyu muminisitiri mushya ukiri muto ku buryo bashobora kuzaba biganjemo amaraso mashya azafasha Tshisekedi gushyira mu bikorwa imirongo ye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Perezida-Tshisekedi-yashyizeho-Minisitiri-w-Intebe-mushya-ufite-imyaka-43

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)