COVID-19: Amayeri bakoreshaga twarayatahuye nibahimba n'andi tuzayamenya- CP Kabera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021, yayobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kongera icyumweru cya guma mu rugo ku batuye Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro kuri RBA, CP Kabera, yavuze ko muri iki cyumweru cya guma mu rugo cyongerewe Umujyi wa Kigali, abantu bakwiye kumenya ko amakosa yose bakoraga bagamije kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo polisi iyazi.

Ati 'Bamenye ko ibikorwa byemewe birazwi, barabizi. Ikindi ni uko dusaba abaturage ko guhererekanya amakuru y'uko bakora amanyanga kugira ngo bakore amanyanga ari benshi, ibyo bintu birashyira ubuzima bwabo n'ubw'abandi mu kaga.'

Yakomeje agira ati 'Ntabwo kubwira mugenzi wawe uti uyu munsi nabeshye cyangwa nabigenje gutya polisi ntiyamfata n'undi ejo abigenze atyo ntacyo birabafasha, ibyo bintu nibabireke."

"Polisi irahari muri iki cyumweru cya guma mu rugo, babyumvise uko bizaba bimeze, bumvise n'amayeri bakoreshaga ko tuyatahura nibahimba n'andi tuzayatahura.'

Imibare ya Polisi y'Igihugu igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize abantu bagenza amaguru 117, 630, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n'ibindi.

Hari abandi 2066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2218, moto 912 ndetse n'amagare 612.

CP Kabera ati 'Ibi rero biratwereka iki? Biratwereka ko abantu n'ubwo hari ikigamijwe n'ubwo bigishwa… hari abantu bisa nk'aho bavuga bati amabwiriza arasohotse reka turebe uko tuzayica, tuzanyuranya nayo.'

Yakomeje agira ati 'Hari n'amakuru twari dufite y'abantu batangaga serivisi zitemewe bikingiranye cyangwa ubucuruzi butemewe.'

Polisi y'Igihugu igaragaza ko n'ubwo hari ingamba zashyizweho ndetse abaturage bagashyirirwaho uburyo bwo gusaba impushya ku bashaka gukora serivisi za ngombwa, hari abakomeje gukoresha amayeri atandukanye mu kurenga ku mabwiriza ya guma mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abantu bahimba amayeri akomeye kugira ngo barenge ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-amayeri-bakoreshaga-twarayatahuye-nibahimba-n-andi-tuzayamenya-cp

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)