Apôtre Gitwaza yababajwe n'urupfu rw'umubyeyi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byamenyekanye ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare, yashyiraga ubutumwa kuri status ya WhatsApp agaragaza ko yapfushije umubyeyi.

Yagize ati 'RIP (Rest In Peace) cyangwa ngo Ruhukira mu mahoro Mama, tuzagukumbura.'

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi w'umuyobozi w'Itorero Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yari umaze igihe arwariye muri Kenya.

Umwe mu nshuti za Gitwaza avuga ko uriya mubyeyi we yari afite uburwayi bw'amaraso adatembera neza mu mubiri ndetse ko yari yarivurije mu Rwanda igihe kinini bikanga.

Uyu mubyeyi witwa Nyirabasabaga Léah apfuye afite imyaka 86, akaba yari asanzwe ari mu bashumba mu Itorero rya Zion Temple mu Gatenga akaba yari atuye mu Murenge Niboye mu karere ka Kicukiro.

Nyirabasabaga Léah asize abana barindwi barimo Dr Gitwaza ndetse n'ababakomokaho ni ukuvuga abuzukuru n'abuzukuruza 88.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Apotre-Gitwaza-yababajwe-n-urupfu-rw-umubyeyi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)