Akagambane ka Perezida Museveni mu myitwarire 'igayitse' y'u Bwongereza ku Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ikubitiro u Bwongereza bwagaragaje ko hari ibyo u Rwanda rugikwiye kunoza mu iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu. Ibi bwabivuze bushingiye ku byo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagejeje ku kanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, kuri Raporo Mpuzamahanga ku isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu gihugu (UPR).

Ubwo hasuzumwaga iyi raporo Minisitiri Busingye yagaragarije aka Kanama ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwashyize mu bikorwa amwe mu mahame agenga uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw'itangazamakuru, ubwigenge bw'ubutabera n'ibindi.

Minisitiri Busingye yagaragaje ko igihugu cyagerageje gushyira mu bikorwa imyanzuro nama yose cyahawe mu mwaka wa 2015.

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Muryango w'Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n'ibyatangajwe n'u Rwanda yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by'ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n'ubwisanzure bw'itangazamakuru.

Yavuze ko u Rwanda nk'igihugu kiri mu Muryango w'Ibihugu bikoreshwa ururimi rw'Icyongereza rwakabaye rukurikiza amabwiriza agenga uyu muryango.

Ati 'Nk'umunyamuryango w'Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza[…] turasaba u Rwanda kujyana n'indangagaciro z'Umuryango w'ibihugu bikoresha Icyongereza mu bijyanye na demokarasi, iyubahirizwa ry'amategeko ndetse no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.'

Nyuma y'iminsi itatu gusa intumwa z'u Bwongereza i Geneve zitangaje ibi, ku wa 28 Mutarama Minisiteri y'Ubwikorezi y'u Bwongereza yatangaje ko yashyize u Rwanda kuri lisiti y'ibihugu byahawe akato, aho abagenzi baruturutsemo batemerewe kwinjira muri iki gihugu.

Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi mu Bwongereza, Grant Shapps, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ukurikiyeho. Aha u Bwongereza bwavuze ko bwafashe uyu mwanzuro mu gukumira ikwirakwira ry'ubwoko bushya bwa COVID-19.

Iki cyemezo cy'u Bwongereza nticyishimwe na Guverinoma y'u Rwanda maze yandika isaba ibisobanuro ku cyagendeweho hakumirwa abagenzi baruturutsemo.

U Rwanda rwagaragaje ko ruri mu bihugu byakoze ibishoboka byose mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19, rushingiye kuri ibi rwemeza ko rutakabaye rufatirwa umwanzuro urimo akarengane nk'uyu.

Kugeza uyu munsi u Bwongereza busa n'ubwaruciye burarumira kuri iyi ngingo kuko kugeza uyu munsi nta bisobanuro byimbitse ruratanga ku mpamvu zatumye bufata uyu mwanzuro.

U Rwanda ruri kuzira akagambane ka Perezida Museveni

Ku basesenguzi n'abasanzwe bamenyereye uburyo ubuyobozi bw'ibihugu bitandukanye bukoramo bahise babona ko ibi byemezo by'u Bwongereza k'u Rwanda bifite ikibyihishe inyuma. Amakuru yizewe ni uko uyu mugambi wo kwikoma u Rwanda Perezida Museveni awufitemo uruhare rukomeye abifashijwemo na Andrew Mwenda, umugabo usanzwe ufatwa nk'akaboko ke k'iburyo iyo bije mu icengezamatwara.

Amakuru yizewe agaragaza ko hari ikigo cyo mu Bwongereza cyahawe akazi ko gushimagiza ibikorwa bya Museveni no gusiga icyasha isura y'u Rwanda mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu.

Iki kigo gihabwa amafaranga gitanga nka ruswa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Bwongereza kugira ngo bagaragarize Guverinoma yabo ko Uganda ikora neza mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu ari nako bagaragaza ko u Rwanda ntacyo rukora.

Muri ibi bikorwa byose bigayitse iki kigo gikora cyishyurwa na Tullow Oil PLC.

Tullow Oil PLC ni ikigo gikora ubucukuzi bw'ibikomoka kuri peteroli kikaba cyaranagize uruhare rukomeye mu mushinga wo gutangira kuyicukura muri Uganda hafi n'ikiyaga cya Albert.

Nubwo Tullow Oil PLC igaragaza ko yamaze kugurisha ibikorwa byayo muri Uganda na TOTAL, amakuru agaragaza ko uyu mushinga ikiwufitemo inyungu kuko hari amafaranga izahabwa igihe ibi bikomoka kuri peteroli bizaba byatangiye kugezwa ku isoko.

Ibi bivuze ko kuba Tullow Oil PLC yishyura iki kigo cyahawe akazi ko gusebya u Rwanda mu Bwongereza ibikora mu mwanya wa Museveni. Amakuru yizewe agaragaza ko umucurabwenge w'uyu mugambi mubisha wa Museveni ari Andrew Mwenda yabaye ahaye akazi ko musebereza u Rwanda mu gihe we ahanganye n'ibibazo biri mu gihugu cye.

Ibi bikorwa byose Andrew Mwenda abikora abifashijwemo n'ubwoko w'inshuti ye usanzwe uba mu Bwongereza.

Uretse iki kigo yahaye akazi ko kumusebereza u Rwanda uyu mugambi mubisha Perezida Museveni anawufashwamo na Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, James Duddridge.

Duddridge ni inshuti y'akadasohoka ya Perezida Museveni cyane ko banakorana n'ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye, yifashisha uyu mubano bafitanye akamukoresha nk'igikoresho cyo gushyashyariza u Rwanda muri Guverinoma y'u Bwongereza. Intego ya Museveni ngo ni ugushyira umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza wari usanzwe ari nta makemwa mu manga.

Amakuru yizewe agaragaza ko Perezida Museveni afite uruhare mu myitwarire igayitse y'u Bwongereza k'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akagambane-ka-perezida-museveni-mu-myitwarire-igayitse-y-u-bwongereza-ku-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)