Abarwanashyaka ba Bobi Wine bamuhaye imodoka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bobi Wine yashimiye cyane abamufashije kubona iyi modoka kuko avuga ko yayihawe n'abari bamushyigikiye mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Uganda mu matora byatangajwe ko yatsinzwemo na Perezida Museveni bari bahanganye.

Mu butumwa burebure yatanze, Bobi Wine yashimiye abarwanashyaka bo mu ishyaka abereye umuyobozi rya National Unity Platform (NUP). Yavuze ko abarwanashyaka be bitanze cyane mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuko aribo bamuhaye ibyo yakeneraga byose. 

Yashimiye abamushigikiye bose kuko aribo bamuhaye amafaranga menshi yakoresheje mu matora ndetse ngo ni nabo bamuhaye imyambaro idatoborwa n'amasasu yagaragaye yambaye mu gihe yiyamamazaga. Iyi modoka Bobi Wine yahawe, yagombaga kuba yarayihawe ubwo yiyamamazaga ariko ngo biza gutinda kubera ubushobozi kuko iyi modoka ihenze cyane.


Ibinyamakuru birimo Nilepost na Chimpreports byanditse iyo nkuru binagaruka ku kuba Bobi Wine yarashyize hasi iby'umuziki wo kwishimisha yinjira muri Politiki, ubu akaba ari umwe mu banyapolitiki bafite abakunzi benshi mu gihugu cya Uganda.


Bobi Wine yatsinzwe mu matora ya Perezida na Yoweli Museveni. Icyakora kugeza uyu munsi ntabwo Bobi Wine aremera ibyavuye mu matora, akaba ahamya ko yibwe amajwi kuko ari we watsinze ndetse yatanze ikirego mu rukiko rw'ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103260/abarwanashyaka-ba-bobi-wine-bamuhaye-imodoka-idatoborwa-namasasu-103260.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)