Yakuze azi kubana: Intimba kuri nyirasenge n'inshuti zo ku musozi Padiri Ubald yakuriyeho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 8 Mutarama 2021. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake aho yavurirwaga icyorezo cya Covid-19, kigakira ariko kimusigira ibibazo by'ubuzima bitandukanye ari nabyo byamuhitanye.

Uyu mugabo wari ikimenyabose bitari muri Kiliziya Gatolika gusa, yasigiye benshi intimba ku mutima. Ababanye nawe barimo na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda bavuga ko Kiliziya n'igihugu muri rusange bibuze umuntu w'ingirakamaro.

Birumvikana ko ari agahinda gakomeye ku Banyarwanda, gusa muri mu Murenge wa Ruharambuga muri Nyamasheke ho intimba yarushijeho kubashengura kuko ariho uyu mupadiri yakuriye.

Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukiye mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga. Hari muri Paruwasi Gatolika ya Mwezi.

Mu rugendo umunyamakuru wa IGIHE yahakoreye kuri uyu wa Gatandatu, yasanze mu bana n'abakuru agahinda ari kose kubera urupfu rw'uyu muvandimwe n'inshuti.

Abahatuye bavuga ko inkuru y'urupfu rwa Ubald bakiyumva yabaciye umugongo bitewe n'ibikorwa yabakoreye nk'abantu bakuranye.

Habyarimana Emmanuel yiganye na Padiri Ubald mu mashuri abanza. Ahamya ko yari umuhanga mu ishuri kandi ari umwana uzi kubana neza.

Ati 'Twariganye we arakomeza twe biratunanira. Yari afite ubwenge bwinshi, twize muruta. Kuri ubu twamutumiraga mu bukwe akaza, nta mwaka wajyaga ushira ataje ngo tuganire. Yabanye n'abantu benshi cyane hano, indwara niko bigenda iyo umunsi ugeze umuntu aragenda. Twahombye umuntu w'intwari, nuko bitakunda bamuzana ino tukamusezeraho.'

Mwitende Joseph na we wari uzi Padiri Ubald, yavuze ko amuzi ahabwa ubupadiri mu 1984. Icyo gihe we ngo yari afite imyaka irindwi. Avuga ko yari umubyeyi aho yafashaga abantu baturanye, akitabira ubukwe ndetse agira n'uruhare mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

Ati 'Igihe cya Gacaca yaraje aravuga ngo ntihagire urenganya undi, ati abantu nibabohoka mu mitima n'Isi izahora ari nziza. Hari amasengesho menshi yadufashagamo n'ibindi byinshi cyane. Twahombye intwari, ari abakiristo, u Rwanda ndetse n'Isi yose muri Rusange.'

Mu kiganiro gito twagiranye na Nyirasenge wa Padiri Ubald, Mukanyonga Alphonsine amarira yari menshi mu maso ku buryo bitoroshye kuganira na we. Mu byo amushimira cyane ni ukuntu yabafashije.

Yagize ati 'Yakoze byinshi byiza muri paruwasi. Kuri njyewe, Nyagasani amuhe iruhuko ridashira kandi natwe adusabire. Ibyo yankoreye sinabirondora ngo mbirangize. Yambereye umubyeyi abanjye bamaze gupfa, yaradufashije, yaduhaye kwihangana kwinshi, yaraduhumurije mu bibazo bya Jenoside.'

Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko mu bavandimwe ba Ubald hasigaye babiri barimo mushiki we na murumuna we. Mama we Anisia Mukaruhamya yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi naho se Yakobo Kabera we yishwe mu 1959.

Ku isambu y'aho Padiri Ubald avuka nta nzu irimo ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zaje zikayitwika ndetse zigasahura ibintu byinshi nyuma yo kwica bamwe mu bagize umuryango we.

I Mushaka aho yimakaje ubumwe n'ubwiyunge ngo bazagera ikirenge mu cye

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo Padiri Ubald yatangije ibikorwa by'isanamitima kuri Paruwasi ya Mushaka iherereye mu Karere ka Rusizi. Intego ye yari iyo kunga Abanyarwanda bakongera bakabana batishishanya.

Muri iyi paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n'abiciwe bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda 10.

Kuri iyi miryango y'abakoze Jenoside n'abayirokotse nyuma yo gushengurwa n'urupfu rw'uwongeye kubahuza nyuma y'igihe bishishanya, bahisemo kuzatera ikirenge mu cye nabo bagakomeza kunga Abanyarwanda.

Nikuze Nicolas wagize uruhare muri Jenoside, yica umugabo w'umugore bari baturanye yabwiye IGIHE ko ubuzima bwo kubana neza n'uwo yahemukiye abukesha Padiri Ubald.

Ati 'Nari narinangiye cyane gusaba imbabazi ariko aho Padiri Ubald aziye, niwe watumye nemera icyaha kubera inyigisho ze. Ubu tubanye neza n'abo twahemukiye kubera twahujwe na Ubald mu nyigisho z'amezi atandatu. Adusigiye agahinda ariko imbuto yadusigiye tuzakomeza kwigisha abandi binangiye. Yabibye imbuto ituma tutazacika intege zo gusabana n'abo twahemukiye.'

Mukambayiha Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yavuze ko yumvaga bitashoboka ko yakwicarana n'umuryango w'abamwiciye ariko Imana ibinyujije muri Padiri Ubald ngo byarashobotse.

Ati 'Mu gihe cya Jenoside narahigwaga imiryango myinshi irapfa. Numvaga abampemukiye bapfa bose. Padiri Ubald yagize uruhare runini cyane iyo nyagasani atamunyuramo ngo atwigishe ntabwo byari gushoboka.'

'Padiri yakoze igikorwa cy'indashyikirwa, Nyagasani akwiye kumushimira wenyine. Mu ntangiriro twaramutukaga ariko biza kurangira tubanye neza. Byari bikomeye biruhije ariko akavuga ko nta kinanira Imana. Ubu tubanye neza n'uwampemukiye turafashanya, nibo dusangira twakoze ibirori, mbese Padiri Imana imujyanye twari tukimukeneye ariko iki gikorwa tuzakigenderaho.'

Ni igikuba mu bakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka

Inkuru y'urupfu rwa Padiri Rugirangoga Ubald yabaye iy'incamugongo cyane ku bakirisitu bo muri Paruwasi ya Mushaka yakozemo umurimo w'Imana igihe kinini.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Rwabugiri Simeon yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri Mushaka bafite agahinda gakomeye kuko uretse ibijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge, Padiri Ubald ngo yanafashaga abatishoboye.

Ati 'Uretse ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge hari byinshi cyane yakoze. Hari abana benshi yishyuriye amashuri, abakene yubakiye ku buryo ibyo tumwibukiraho ni byinshi. Kubera ari igikorwa cyiza ntawe ushobora kugica intege nta nubwo cyasubira inyuma. Ubutumwa bwarakomeje tubushyira muri komisiyo y'amahoro n'ubutabera muri Paruwasi zose za Diyoseze ya Cyangugu.'

Uretse gutanga umusanzu mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge, Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira. Yari azwiho ingabire yo gusengera abarwayi bagakira indwara z'ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n'izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye. Hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho yakoraga.

Nubwo yakoraga ibi byose, nta na rimwe Ubald yigeze yiyitirira gukiza, ahubwo yagiye avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk'ibyo yakoze mu izina rye.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2015 yavuze ko 'Ubundi Yezu ni umukiza, Yezu biva ku ijambo Yeshuwa mu Gihebureyo (Manirakiza). Yezu rero ni umukiza akiri kuri iyi si yakijije abantu barabibona kandi asiga abwiye abigishwa be ati "abazanyemera, muzakora nk'ibyo nakoze ndetse murenzeho kuko nsubiye kwa Data, muzaramburira ibiganza ku barwayi bakire.'

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w'igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera hirya no hino mu gihugu.

Rugirangoga Ubald yatabarutse ari Padiri muri Paruwasi ya Nkanka iri mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Habyarimana Emmanuel w'imyaka 72 yavuze ko yiganye na Padiri Ubald. Yemeza ko yakuze ari inyangamugayo kuva mu bwana bwe
Aha niho hahoze hubatse inzu y'umuryango wo kwa padiri Ubald ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratwitswe
Padiri Rugirangoga Ubald yari azwi cyane no mu bikorwa byo gusengera abarwayi
Kiliziya ya Paruwasi ya Mushaka niho Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge mu mwaka wa 2008



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakuze-azi-kubana-intimba-kuri-nyirasenge-n-inshuti-zo-ku-musozi-padiri-ubald

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)