USA irashaka gufatira ibihano perezida Museveni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta zunze ubumwe z'Amerika zitangaje ko zigiye kwicara zikiga ku bihano zafatira ubutegetsi bwa Uganda zibushinja ko bwibiye Museveni  amajwi agatsinda Amatora y'Umukuru w'Igihugu aheruka. Yari ayahanganyemo na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Ku munsi wakurikiye amatora nyirizina, Bobi Wine yatangaje ko afite amakuru y'uko yibwe amajwi, ariko avuga ko ibintu byose bizajya ahagaragara murandasi nisubizwaho kuko Leta yari yayihagaritse.

Ingabo za Uganda kandi zafungiraniye Bobi Wine iwe, zimubuza kugira aho ajya.

Ubwo Ambasaderi wa USA muri Uganda yashakaga kujya kumusura, Leta yaramwangiye.

Amatora yatsinzwe na Yoweri Museveni akaba agiye kumara imyaka 40 ayobora Uganda.

The New York Times yanditse ko Ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya USA biri gusuzuma uko byafatira ibihano Perezida Museveni nyuma y'uko atsinze ariya matora.

Uburakari bw'Abanyamerika buje mu gihe USA na Uganda byari bimeze igihe kirekire ari 'ibihugu by'inshuti'.
Uganda iri mu bihugu byahawe inkunga ikomeye na USA mu gihe kirekire kandi yafatwaga nka kimwe mu bihugu by'Afurika bifite ubukungu buhagaze neza.

Itangazo ryo mu biro ya USA bishinzwe ububanyi n'amahanga rivuga ko ''igiye gusuzuma ibikenewe byose kugira ngo ifatire ibihano abategetsi ba Uganda kubera ibikorwa bakoze mbere, mu matora na nyuma yayo  byabangamiye uburengenzira bwa muntu n'amahame ya Demukarasi.'

Umugambi wo gufatira ibihano Museveni kandi USA iwusangiye n'Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'u Burayi.

Ubwo yageraga ku butegetsi muri 1986 Perezida Museveni yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise 'Isaro  ry'Afurika.'

Yubatse igisirikare gikomeye ndetse k'ubufatanye n'ingabo za USA yaje gutsinda abamurwanyaga harimo abasirikare ba Lord Resistance Army bayobowe na Joseph Kony.

Muri iyi minsi ariko hari urubyiruko rwa Uganda rusa n'aho rutamushaka, ahubwo rwumva ko habaho impinduka.


USA irashaka guhana perezida Museveni



Source : https://impanuro.rw/2021/02/01/usa-irashaka-gufatira-ibihano-perezida-museveni/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)