Umutoza w'Amavubi ahamya ko batishimiye ibyavuye mu mukino, umukino wa nyuma ngo ni uwo gupfa no gukira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko batishimiye inota rimwe ryavuye ku mukino wa Maroc kuko bifuzaga kuwutsinda, ngo igisigaye ni ugutsinda uwa Togo byanze bikunze.

Ku munsi w'ejo hashize Amavubi y'u Rwanda yakinaga na Maroc umukino wa kabiri w'itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Maroc, amakipe yombi yanganyije 0-0.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza Mashami akaba yavuze ko batishimiye ibyavuye mu mukino kuko bashakaga amanota 3 yuzuye.

Ati'Ntabwo twishimye mu by'ukuri kuko twifuzaga gutsinda umukino, ariko twari dufite uwo duhanganye imbere yacu ufite iki gikombe, twifuzaga kubona umusaruro mwiza kugira ngo tube twakigira imbere ku rutonde tunongere amanota.'

Yakomeje avuga ko amahirwe basigaranye ari ayo gutsinda Togo bityo ko bibasaba gukoresha imbaraga zirenze izo bakoresheje mu mikino 2 bamaze gukina.

Ati'Abakinnyi bitanze mu buryo bwose, nibyo ntabwo twishimye kuko ntabwo tubonye amanota yose tubonye rimwe, hasigaye umukino wa Togo dusabwa gukoresha imbaraga zirenze izo twakoresheje muri iyi mikino ibiri ishize, nituwutsinda tuzaba turenze itsinda nta kabuza. Ntabwo byoroshye turasabwa imbaraga. Turasabwa kureba ibyacu.'

Muri iri tsinda kandi Togo nyuma yo gutsindwa na Maroc, ikaba yaraye itsinze Uganda igitego 1-0.

U Rwanda ruzasoza imikino y'itsinda C rukina na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021, rukaba rusabwa gutsinda kugira ngo rugere muri ¼.

Muri iri tsinda Maroc ni iya mbere n'amanota 4, Togo ifite 3, u Rwanda rukagira 2 ni mu gihe Uganda ari iya nyuma n'inota 1.

Abasore b'u Rwanda bagerageje ariko biranga
Mashami ntabwo yishimiye ibyavuye mu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-ahamya-ko-batishimiye-ibyavuye-mu-mukino-umukino-wa-nyuma-ngo-ni-uwo-gupfa-no-gukira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)