Umutima ushima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mibereho ya buri munsi, duhura na byinshi kandi ni ihame ry'ubuzima ko ibibi n'ibyiza bisimburana, ariko nk'abakristo dusabwa gutunga umutima ushima Imana uko bucyeye n'uko bwije.

Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu (1 Abakorinto 5:18).

Umuvugabutumwa w'Umwongereza wo mu kinyejana cya 17,Matthew Henry, yagabweho igitero n'abagizi ba nabi bamwiba ikofi (agafuka gato batwaramo amafaranga). Mu gihe yandikaga ibyabaye, yongeyeho ati: "Ndashimira Imana ko ntigeze namburwa byose nubwo batwaye agasakoshi kanjye ariko ntibanyambuye ubuzima. Byari amahirwe gusigara ndi muzima, kandi ndashimira byimazeyo kuba narabaye uwibwe ariko sinabaye umujura.

Mu imenyekanisha ridasanzwe ry'igihombo, baravuze bati: 'Dore umugabo wari ufite umutima mwiza kandi uzi gushyira ibintu mu bitekerezo! Ariko hejuru ya byose dutangajwe no kubona umukristo ugaragaza imyitwarire ihwanye n'ibyo yigisha yifashishije Bibiliya kandi akabishyira mu bikorwa: Gushima mu bihe byose, byiza cyangwa ibibi binyuranye.

Kwizera kubonera inyungu muri buri gihombo ndetse n' umunezero mu bubare bwose

Mubyukuri tumenye neza ko Henry atashimye Imana kuko yahohotewe, ariko muri iki gice kibabaje yahuye nacyo, yabonye impamvu zo gushima Imana. Ibi ntabwo ari ukwiyoberanya ahubwo ni ukumenya no gusobanukirwa neza ubuntu bw'Imana yacu. Mugihe Imana yemeye ko ibigoye biba mu buzima bwacu, iba ishaka gupima kwizera kwacu kandi Ikomeza kuba Imana yuje Ubuntu n'urukundo.

Charles Spurgeon yaranditse ati: "Kwizera kubona inyungu mu gihombo cyose, umunezero mu mibabaro yose." Niba ibi aribyo tubona ku bigeragezo Imana yemerera ko ducamo mu buzima bwacu, noneho amahoro azasimbura guhangayika kandi tuzashobora gushima Uwiteka mu bihe byose by'ubuzima bwacu.

Inama y'uyu munsi

Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye (Abaroma 8:25).

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umutima-ushima.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)