Abana biga mu mashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'abanza bagiye gusubukura amasomo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe gikabakaba umwaka abana biga mu mashuri y'incuke ndetse n'icyiciro cya mbere cy'abanza batiga kubera icyorezo cya Coronavirus, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko nabo bagiye gusubira ku ishuri ndetse ababyeyi bakaba basabwa kwitegura kugirango tariki 18 Mutarama 2021 byose bizabe biri ku murongo.

Hashize iminsi micye ku mbuga nkoranyambaga hari abinubira kuba abana biga mu mashuri y'incuke no mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, mu bigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, bo barakomeje amasomo yabo mu gihe abiga mu bigo byo mu Rwanda bisanzwe bo batagiye kwiga kandi icyorezo cya Coronavirus kitarobanura.

Minisiteri y'Uburezi yagiye ivuga ko abana bato bigoye ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko kwambara agapfukamunwa, hakaniyongeraho ikibazo cy'ubucucike mu bigo by'amashuri ariko ibyumba bishya bikaba bimaze iminsi byubakwa kugirango bizafashe mu kugabanya ubwo bucucike.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abana-biga-mu-mashuri-y-incuke-n-icyiciro-cya-mbere-cy-abanza-bagiye-gusubukura-amasomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)