Umuhanzi Chameleone ntiyahiriwe n'amatora yo kuyobora Kampala #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'umugande, Joseph Mayanja[Chameleone] ntiyahiriwe n'urugendo rwa politiki ni nyuma yo gutsindwa mu matora yo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Afurika y'Iburasirazuba, yari mu bahatanira kuyobora Umujyi wa Kampala mu matora yabaye ku wa 20 Mutarama 2021.

Jose Chameleone w'imyaka 42 akaba yahigitswe na Erias Lukwago wari uhagarariye ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC) wari usanzwe uyobora uyu Mujyi.

Erias Lukwago wari umaze imyaka 10 ayobora uyu Mujyi yongeye kuwisubiza n'amajwi i 194 592.

Lukwago yakurikiwe na Nabillah Naggayi Sempala uhagarariye National Unit Platform (NUP), n'amajwi 60 082. Umuhanzi Daniel Kazibwe [Ragga Dee] wo mu ishyaka NRM yabaye uwa gatatu aho yagize amajwi 23 388 mu gihe Chameleone wari uhatanye nk'umukandida wigenga we yagize amajwi 12 212.

Chameleone yakurikiwe na Charles Senkubuge wagize 2 355, Kawooya Innocent wagize 762, Micheal Evans Mugabi wagize 522, Eddie Kibalama wagize 490, Yakubu Musaazi wagize 478, Isaac Sendagire wagize 386 na Ben Lule wegukanye amajwi 325.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda aho yakoranye indirimbo na Dj Pius yitwa Agatako, umwaka ushize wa 2020 nibwo yatangaje ko agiye gutangira urugendo rwe muri politiki.

Chameleone yatsinzwe amatora



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-chameleone-ntiyahiriwe-n-amatora-yo-kuyobora-kampala

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)