Umubano wa Kim Kardashian na Kanye West uri kugana mu marembera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi wo muri Amerika Kanye West n'umugore we Kim Kardashian bashobora gutandukana nyuma y'umwaka umubano wabo wajemo agatotsi mu mwaka ushize wa 2020.

Ikinyamakuru cya TMZ cyanditse ko Kanye West na Kim Kardashian biyambaje abajyanama mu by'abashakanye ndetse ko ugusenyuka k'urugo rwabo kwatangiye gututumba mu mwaka ushize.

Abari hafi yabo bavuga ko urugo rwabo rumaze amezi arenga atandatu ruri mu bibazo bikomeye ndetse ko Kim Kardashian yagiye ashaka ko batandukana ariko yanga gusiga umugabo we wari ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Bamaze amezi atari make batabana aho Kanye West ubu abarizwa muri Wyoming mu gihe Kim Kardashian we ari kumwe n'abana be muri Calabasas.

Buri umwe arajwe ishinga n'imishinga ye ku giti cye ari nayo mpamvu badafata umwanzuro wa burundu.

Kim Kardashian yabuze ayo acira n'ayo Amira. Rimwe na rimwe ngo atekereza ko gutandukana na Kanye West ari byo byamuha amahoro, ubundi agatekereza ko hakiri amahirwe yo kuramira urushako rwe.

Kanye West yashakanye na Kim Kardashian muri Gicurasi 2014, bakaba bafitanye abana bane barimo umwe batwitiwe n'undi mugore.


Kim Kardashian na Kanye West bashobora kuba bagiye gutandukana



Source : https://impanuro.rw/2021/01/06/umubano-wa-kim-kardashian-na-kanye-west-uri-kugana-mu-marembera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)