S.Sudan : RDF yahuguye abavanywe mu byabo uko bakwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basirikare bahaye amahugurwa bamwe mu baturage bacumbikiwe mu nkambi ngo bajye kwigisha bagenzi babo bavanywe mu byabo n'imvururu n'intambara byakunze kuba muri kiriya gihugu.

Ni amahugurwa yatanzwe n'itsinda ry'abaganga b'ingabo za RDF bari muri buriya butumwa muri Sudani y'Epfo.

Bariya baturage 20 bahagarariye abandi, bahaye amahugurwa anyuranye arimo uko bazajya basukura intoki.

Banahawe bumwe mu bumenyi bw'ibanze kuri iki cyorezo nk'ibimenyetso, uburyo cyanduramo ndetse n'uburyo bwo kwirinda burimo ubu bwo gukaraba intoki n'amazi n'isabune kenshi gashoboka, kwambara udupfukamunwa no guhana intera hagati yabo.

Capt.Capt Dr Phoebe Mwiseneza, yavuze ko bahisemo guhugura bariya baturage uko bakwirinda COVID-19 kuko bari mu bantu bashobora kucyandura mu buryo bwihuse kubera ubucucike bw'aho baba.

Majoroth Duoth Biol uyobora iriya nkambi, yavuze ko izi nyigisho bahawe na RDF bagiye kuzisangiza bagenzi babo kugira ngo bahangane n'iki cyorezo cyugarije Isi.

Iriya nkambi igizwe n'imiryango irenga ibihumbi 22 bagiye bavanwa mu byabo n'intambara yabaye muri kiriya gihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/S-Sudan-RDF-yahuguye-abavanywe-mu-byabo-uko-bakwirinda-COVID-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)