Rwamagana: RIB yafunze Semana watemye muramu we bikamuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Semana akurikiranyweho kuba yatemye Rumanzi Egide (muramu we waje kwitaba Imana ageze mu bitaro), ubwo yari asanze amaze gutabarwa n'abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n'umugore we Mukazitoni Christine (mushiki wa Semana wahise yitaba Imana).

Semana yakomerekeje kandi byoroheje Mukakalisa Annonciata (nyina wa Rumanzi). Iperereza ry'ibanze rigaragaraza ko kwitwikira mu nzu byatewe n'amakimbirane Rumanzi yari asanzwe afitanye n'umugore we.

RIB yatangaje ko Semana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rwamagana-rib-yafunze-semana-watemye-muramu-we-bikamuviramo-urupfu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)