RURA yashyize ahagaragara ibiciro bishya cya Lisansi na Mazutu bikaba byiyongereyeho #rwanda #RwOT

Iri tangazo rya RURA rivuga ko igiciro gishya cy'ibikomoka kuri peteroli (essence) litiro imwe ari Frw 987, mu gihe Mazutu Litiro yari Frw 962.

RURA yatangaje ko byatewe n'ihindagurika ry'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byaherukaga guhinduka mu kwezi k'Ugushyingo 2020. Icyo gihe byari ku ku mafaranga 976 kuri litiro ya Lisansi i Kigali, naho Mazutu yo ari amafaranga 923 y'u Rwanda kuri litiro i Kigali, ibi bikaba bigaragaza ko kuri iyi nshuro ibiciro byazamutse.

Ibi bivuze ko litiro ya Lisansi yiyongereyeho amafaranga y'u Rwanda 11, Mazutu na yo ikiyongeraho amafaranga y'u Rwanda 39.



Source : https://www.imirasire.rw/?RURA-yashyize-ahagaragara-ibiciro-bishya-cya-Lisansi-na-Mazutu-bikaba

Post a comment

0 Comments