Ruhango: Gaz yaturikanye umwana ahita apfa,umugabo bari kumwe arakomereka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo gaz yari isanzwe ikoreshwa mu guteka yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021, ihitana umwana we w'imyaka itatu, inakomeretsa bikabije umugabo wari wabasuye witwa Sinzinkayo Darius.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko Uwayisenga Daphrose yari hanze agiye kumva yumva gaz iraturitse.

Ati 'Uwo mubyeyi yari hanze noneho yumva gaz iraturitse aratabaza, abamutabaye bagerageza kuzimya umuriro ariko basanga umwana w'imyaka itatu yamutwitse iramwica. Umugabo wari wabasuye na we yakomeretse bikomeye.'

Sinzinkayo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo avurwe, ahageze basanga ikibazo cye gikomeye bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Iyo gaz yaturitse yatwitse igisenge cy'inzu ndetse n'ibikoresho byose byari biyirimo birashya bitakongoka.

Gitifu Muhire yihanganishije uwo muryango wagize ibyago, yongera kwibutsa abaturage kujya bitwararika mu gukoresha ibikoresho bitanga umuriro bakurikiza amabwiriza yagenwe mu kubikoresha neza.

Inkuru ya IGIHE



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-gaz-yaturikanye-umwana-ahita-apfa-umugabo-bari-kumwe-arakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)