Kamonyi: Byinshi ku mabuye y'Urugarika yabaye inkomoko y'izina ry'umurenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo mabuye acukurwa mu Kagari ka Nyarubuye yamaze kuba imari ikomeye kuko iyo uhageze ubona inzu hafi ya zose zo mu Murenge wa Rugarika zubatswe ku buryo bugezweho kuko inkuta zazo zometseho urugarika mu gice cyo hasi munsi y'amadirishya, ibintu bibereye ijisho.

Bamwe mu baturage bo muri ako kagari babwiye IGIHE ko ayo mabuye bayubakisha mu buryo bwa gakondo, bagatanga icyifuzo ko yongerewe agaciro byaba byiza kurushaho.

Munyanziza Jean Damascène ati 'Inaha niyo twese twubakisha kuko inzu yubakishije urugarika iba ikomeye cyane. Ubuyobozi bubyinjiyemo bukatuzanira abashoramari bayabyaza umusaruro yavamo amakaro afite agaciro gakomeye kandi bakaduhamo akazi.'

Abaturage baganiriye na IGIHE bose bavuga ko kuba ayo mabuye atabyazwa umusaruro uko bikwiye, bituma akoreshwa nabi rimwe na rimwe hakagira apfa ubusa.

Muri uwo murenge hari umusore witwa Ngabonziza Alexis wize ubwubatsi, yatangije umushinga wo kongerera ayo mabuye y'urugarika agaciro. Avuga ko binyuze muri kampani ye yise 'AlexisBadege Mining Ltd' ayacukura akayakata neza akayabyazamo amakaro n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi.

Ati 'Natangiye ndi umwe ndangije ndavuga nti 'reka ibi bintu nkora mbyandikishe' ndabyandikisha muri RDB nkoramo kampani. Ndayafata nkayakata neza ndetse na bya bisigazwa bajugunyaga bigapfa ubusa, ntabwo bigipfa ubusa.'

Akomeza avuga ko iyo amaze kuyakata neza ayagurisha kuri metero kare kandi akayongerera ubwiza, aho ku mwaka ashobora gukora metero kare 1000.'

Ngabonziza avuga ko yatangiye nta bushobozi bwinshi afite akaba yifuza ko inzego zibishinzwe zirimo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA, kumufasha ngo agere ku nzozi ze zo gushinga uruganda rutunganya amabuye y'urugarika ndetse abe yanayacuruza no ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Uyu mushinga nawugejeje no muri YouthConnekt Award, igikombe ndakibona. Natangiye mfite ubushobozi buke ariko ni ibintu ndimo kugenda nigaho na NIRDA n'ibindi bigo ku buryo byibuze muri uyu mwaka wa 2021 twagira nk'uruganda.'

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko kugira amabuye y'urugarika ari amahirwe batarabyaza umusaruro ushimishije ariko bari gukorana n'izindi nzego kugira ngo bayateze imbere.

Ati 'Buriya turavuga ngo hashobora kuvamo amapave, amakaro, unayaseye ushobora no kuvanamo ibirahure. Dukeneye ko bijya mu rwego rw'inganda bigakorwa ku bwinshi bikamenyekanishwa ndetse bikanagira n'igiciro kizwi bigurwaho.'

Tuyizere asaba abikorera gushora imari mu rugarika rw'Akarere ka Kamonyi kugira ngo rutezwe imbere.

Abaturage baganiriye na IGIHE bifuza ko hashyirwaho uruganda rwongerera agaciro aya mabuye
Amwe mu mabuye atuganywa na Ngabonziza Alexis akarushaho kuba meza
Aya mabuye acukurwa mu Kagari ka Nyarubuye yamaze kuba imari ikomeye
Inzu hafi ya zose zo mu Murenge wa Rugarika inkuta zazo zometseho urugarika mu gice cyo hasi munsi y'amadirishya
Kugeza ubu Urugarika rucukurwa mu buryo bwa gakondo
Mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi haboneka ku bwinshi amabuye yitwa Urugarika akoreshwa mu bwubatsi
Ngabonziza Alexis yifuza gutunganya amabuye menshi akoreshwa mu bwubatsi
Ngabonziza Alexis yatangije umushinga wo kongerera amabuye y'urugarika agaciro ariko ubushobozi bwe buracyari buke

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-byinshi-ku-mabuye-y-urugarika-yabaye-inkomoko-y-izina-ry-umurenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)