Perezida Ndayishimiye yizeje ko u Burundi n'u Rwanda bizongera kubana neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Ndayishimiye yabivuze kuri iki cyumweru mu muhango wo gutora umunyamabanga Mukuru w'ishyaka CNDD FDD.

Uyu mukuru w'Igihugu cy'u Burundi watowe asimbuye Pierre Nkurunziza witabye Imana agasiga igihugu cye kitabanye neza n'igituranye cyacyo cy'u Rwanda.

Ndayishimiye wagarukaga ku ruhare rw'amahanga mu gutera ingabo mu bitugu Igihugu cye mu rugendo rw'iterambere barimo, yagarutse ku gihugu cy'u Rwanda cyari gisanzwe gihahirana n'Igihugu cye.

Yagize ati 'Mfite ikizere ko mu bihe biri imbere ibihugu bivandimwe bizashyira ku murongo umubano wabyo kubera ko ubushake bw'Abayobozi ba buri ruhande burazwi.'

Uyu mukuru w'Igihugu cy'u Burundi wakunze kugaruka ku mubano w'ibihugu byombi ubundi bifatwa nk'ibivandimwe, yigeze kuvuga ko Igihugu cye kitabanira neza ikindi gikoresha uburyarya.

Icyo gihe yagize ati 'Ntidushobora gukorana n'indyarya zitubeshya ngo turi gukundana kandi zashyize ihwa mu kirenge ngo riduhande.'

Gen Ndayishimiye kandi yanze kwitabira ibiganiro yari yatumiwemo byahuje abakuru b'Ibihugu byo mu Karere ; Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, Perezida Kagame Paul w'u Rwanda, na João Lourenço wa Angora.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-yizeje-ko-u-Burundi-n-u-Rwanda-bizongera-kubana-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)