Nibyo mpora mbwira bagenzi banjye ko ba Djihad na Yannick ari yo bungukiyemo – Bakame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'Amavubi, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko ahora yibutsa abakinnyi bagenzi be ko iri rushanwa rya CHAN barimo gukina ari ho abakinnyi bagenzi babo nka Djiahad Bizimana na Yannick Mukunzi babengukiwe n'amakipe yo hanze y'u Rwanda bityo ko nabo bagomba kwitwara neza ku nyungu zabo bwite n'inyungu z'igihugu.

Irushanwa rya CHAN 2020 ririmo kubera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama rikaba rizasozwa tariki ya 7 Gashyantare 2021, rigeze muri ¼ cy'irangiza, Amavubi y'u Rwanda nyuma yo kuzamuka ari aya kabiri mu itsinda akaba agomba guhura na Guinea Conakry muri ¼.

Bakame avuga ko kuba harimo abakinnyi bamaze gukina CHAN inshuro nyinshi(we inshuro zose u Rwanda rwayitabiriye yarayikinnye) ari cyo kirimo kubafasha kwitwara neza.

Ati'Ni CHAN ya 4 ndimo gukina, nibyo koko hari icyo bimaze kuri njyewe ndetse no kuri bagenzi banjye, ubunararibonye tumaze kuyibonamo nkeka ko kugeza aka kanya ari yo itumye tugeze hano cyangwa se ari yo itumye turimo kwitwara neza kuri uru rwego kuko na mbere y'umukino hari ibyo tubanza kuganira tukiyibutsa intego yatuzanye.'

Akomeza avuga ko icyo abwira bagenzi be ni uko iri rushanwa rigomba kubafasha kuzamura amazina yabo kuko hari n'abanyarwanda baryungukiyemo nka Djihad Bizimana na Yannick Mukunzi.

Ati'Icya mbere ni ukuzamura amazina yacu no kuzamura ibendera ryacu muri iki gihugu cya Cameroun natwe ubwacu tukishyira ku masoko, ni ibintu byiza kandi bigomba kudufasha.'

'Nibyo mpora nshishikariza bagenzi banjye ko irushanwa turimo gukina ari ryo umuntu ashobora kugaragariramo ku mateleviziyo mpuzamahanga nk'urugero nka ba Djihad, Yannick bitewe n'uburyo bitwaye mu irushanwa twarimo dukina rya CHAN byabahaye amahirwe yo kubona amahirwe yo kujya gukina hanze.'

Bakame niwe mukinnyi rukumbi w'umunyarwanda urimo ukina CHAN ku nshuro ya 4, ari nazo nshuro rukumbi Amavubi yayitabiriye ari zo iyo muri 2011(Sudani), 2016(Rwanda), 2018(Maroc) na 2020(Cameroun).

Amavubi y'u Rwanda azakina umukino wa ¼ na Guinea ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 umukino uzaba saa Tatu z'ijoro.

Bakame ngo CHAN ni amahirwe ku bakinnyi bazitwara neza
Uko yitwaye muri CAN 2018, Djihad Bizimana byamuhasjeje ikipe
CHAN 2018 yaberye na Yannick Mukunzi ikiraro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nibyo-mpora-mbwira-bagenzi-banjye-ko-ba-djihad-na-yannick-ari-yo-bungukiyemo-bakame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)