Mu mwambaro wa Made in Rwanda, Amavubi yerekeje muri Cameroun muri CHAN (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 ni bwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), mu marushanwa atagerejwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo, aho Amavubi azakina umukino wa mbere ku wa Mbere tariki 18 Mutarama na Uganda kuri Stade de la Réunification y'i Douala.

Umukino wa kabiri w'Amavubi uzaba tariki 22 Mutarama ahura na Maroc nawo ukazabera kuri Stade de la Réunification , naho uwa gatatu usoza amatsinda ukazaba 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea Amavubi akina na Togo.

Abakinnyi berekeje muri Cameroon

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Mu-mwambaro-wa-Made-in-Rwanda-Amavubi-yerekeje-muri-Cameroun-muri-CHAN-AMAFOTO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)