Akuzuye umutima gasesekara ku munwa: Pamella... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2017 The Ben yigeze kukanyuzaho na Marina ariko ntibyamaze kabiri. Kuva ubwo kugeza mu 2020 nibwo hatangiye kwibazwa niba Pamela yaba yarigaruriye umutima wa The Ben ariko amafoto yagiye abihamya bari kwishimana mu bihe bitandukanye.

Urukundo rwa Pamella n'umuhanzi The Ben rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma aba bombi babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza n'iyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

Ku wa 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga. Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

Nta gihamya n'imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania, agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21 wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. 

Uwicyeza Pamella yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati "Mine", bisobanuye "Uwanjye."

Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda. Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

The Ben kuva mu 2007 kugeza ubu ni umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no mu karere ndetse akunze kwivugira ko ari muhanzi nimero ya mbere mu Rwanda (Big brand in the nation, Tiger B). 

The Ben hashize iminsi ine yizihije isabukuru y'amavuko aho yatangiye umwaka wa 32 ni mu gihe Pamella bivugwa ko bakundana, we afite imyaka 21 y'amavuko. Ku isabukuru ye y'amavuko, Pamella yabwiye uyu muhanzi amagambo yuzuye imitoma - ibyerekanye ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Iyi foto yashyizwe kuri Instagram na Miss Pamella Uwicyeza ku mugoroba w'uyu wa Kabiri. Munsi yayo yanditse ati 'Butter/Jelly'. The Ben yagize icyo ayivugaho mu magambo y'igifaransa akurikizaho utumenyetso tubiri tw'umutima. Benshi mu bagize icyo bayivugaho barimo na Miss Uwase Colombe na Irakoze Vanessa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka yashize, bavuze ko bashyigikiye urukundo rwa The Ben na Pamella. 

Ni ifoto yasangijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram yitwa pamela.and.theben munsi yayo banditse bati ''True love'' (urukundo rw'ukuri) n'utumenyetso tw'umutima. Konti ya Instagram yitwa Meddy-Updates yatanze igitekerezo kuri iyi ifoto Pamella yashyize ku rukuta rwe, bandika ko 'Urukundo ari ikintu kiza'.


The Ben na Miss Pamella mu mpera za 2020



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102306/akuzuye-umutima-gasesekara-ku-munwa-pamella-na-the-ben-mu-munyenga-wurukundo-102306.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)