Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga'Facebook' rwafunze 'accounts' z'abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y'amatora. #rwan

webrwanda
0

Nk'uko byatangajwe na Kezia Anim-Addo, Umuyobozi wa Facebook muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, abategetsi bakuru muri Uganda bafungiwe 'accounts' zabo kuko bazikoreshaga bibasira abakandida n'abayoboke babo,bahanganye na Perezida Yoweri K. Museveni, mu matora  y'umukuru w'igihugu ateganyijwe kuri uyu wa kane,tariki 14 Gashyantare 2021.

Kezia Addo yasobanuye ko batashoboraga kwihanganira ubutumwa bushishikariza abaturage kumarana, nk'uko bimaze iminsi bikorwa n'abashyigikiye ubutegetsi buriho. Yagize ati:' Imbuga zafunzwe ni 'Facebook' na 'instagram', nyuma y'aho bigaragaye ko ba nyirazo bazikoreshaga mu guhembera urwango n'ubugizi bwa nabi, ibi bikaba binyuranye n'amahame ngengamyitwarire y'abakoresha Facebook na Instagram'.

Uretse imbuga nkoranyambaga za NRM, ishyaka  rimaze imyaka 35 ryica rigakiza muri Uganda, undi wakumiriwe ngo adakomeza gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga no gukwirakwiza ibinyoma biyobya abaturage bazatora, ni uwitwa Don Wanyama , usanzwe ari umuyobozi w'itumanaho mu biro bya Perezida Museveni . Accounts za Perezida Museveni zo ziracyakora, ariko nawe yahawe gasopo, ko niyibeshya agatanga ubutumwa buhembera amacakubiri cyangwa bwibasira abo bahanganye mu matora, nawe ahita agererwa mu kebo nk'akagerewemo ibyegera bye.

Kugeza ubu abantu babarirwa muri 70 bamaze kugwa mu mvururu zaranze ibikorwa byo kwiyamamaza. Ababarirwa mu magana barakomeretse abandi barafungwa, abenshi muri bo bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine, umukandida uhangayikishije bikoye Perezida Museveni na NRM ye.

Yoweri K. Museveni w'imyaka 76 ariyamamariza manda ya 6,  abatavuga rumwe nawe bakaba bamushinja kugundira ubutegetsi,  nyamara bwamunzwe na ruswa, urubyiruko rukinubira kutagira akazi.

Perezida Museveni yahinduye itegekonshinga ubugira 2, agamije kuba Perezida wa Uganda ubuziraherezo. Ubwa mbere muw'2005 yavanyeho umubare ntarenwa  wa manda z'umukuru w'Igihugu,  ubwa kabiri muw'2017 avanamo imyaka ntarengwa uwiyamamaza agomba kuba afite, aba avanyeho imbogamizi zagombye kumwohereza mu nka ze, Rwakitura. Ibyo uyu mukambwe akora nyamara binyuranye n'ibyo yivugiye muw'1986 akimara gufata ubutegetsi, ubwo yatangazaga ko 'ibibazo bya Uganda bidaterwa n'abaturage, ko abubwo ari ingaruka z'abayobozi bizirika ku butegetsi.'

Abamuzi neza ariko bahamya ko nta gitangaje kirimo, kuko ngo  ikinyoma kwa Museveni ari ibintu yagize umwuga. Mu matora yabanje yagiye ahatana na Dr  Kiiza Besijye, ariko buri gihe ababikurikiranira hafi bakavuga ko Museveni yatsinze mu buriganya bukabije.

The post Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga'Facebook' rwafunze 'accounts' z'abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y'amatora. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-hasigaye-iminsi-2-gusa-ngo-habe-amatora-ya-perezida-muri-uganda-urubuga-nkoranyambagafacebook-rwafunze-accounts-zabategetsi-bakuru-muri-icyo-gihug/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)