Miss Keza Joannah wegukanye ikamba rya Nyampinga w'umurage n'umuco mu mwaka wa 2015 (Miss Heritage 2015) yunamiye Papa we umaze imyaka ibiri yitabye Imana amubwira amagambo agaragaza meza y'urukundo. Ibi Miss Joannah yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye.

Miss Keza Joannah
Miss Keza Joannah yakoresheje ifoto ya Papa we maze ayiherekesha amagambo agira ati: " 2 years now sans toi mon Papa komeza wiruhukire mu mahoro Mubyeyi❤️🙏🏽 Love you always ". Hari ku ya 14 Mutarama 2019 nibwo Papa wa Miss Keza Joannah yitabye Imana azize uburwayi.